Abaturage bo mu kagari ka Nsinda, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana barijujutira umuyobozi w’aka kagari bashinja kubafunga bya hato na hato.
Amakuru yageraga ku kinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru kuri uyu wa mbere taliki 5 Nzeri 2016 yavugaga ko abaturage bo mu Kagali ka Nsinda bamerewe nabi n’umuyobozi wako Kagali witwa Dukuzumuremyi Donatha abafunga.
Umwe mu baturage batuye muri ako Kagali utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yabwiye iki kinyamakuru ko uwo muyobozi afunga abaturage akabiriza ku Kagali amasaha 12 yose.
Uyu muyobozi arakora binyuranije n’amategeko kuko hagati y’ukwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu 2016 habaye inama yahuje abanyamakuru na Polisi ibera ku kicaro cya Polisi ku Kacyiru maze icyo gihe havugwa ko nta muyobozi n’umwe wemerewe gufunga abaturage .
Uwo muturage yakomeje agira ati :“mamunyamakuru we uzatubarize rwose twumva ko muvugira abaturage natwe turagutumye utubarize umuyobozi w’Akagali kacu ibyo twumva ko abantu batagifungirwa ku Kagali kuki we akibikora akatwirizamo umunsi wose ngo ni uko tuba twabuze aya Mituelle de santé”.
Bavuze ko Polisi ariyo yonyine ifunga by’agateganyo mu gihe umuturage acyekwaho icyaha nyuma bakamushyikiriza inkiko akaburana yaba umwere agataha yahamwa n’icyaha agafungwa muri gereza.
Aha hakaba ari hamwe hamaze kugaragara ko ho bagifunga abaturage .
Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Munyeshyaka Vincent nawe aherutse kubwira abanyamakuru ko abayobozi batagifunga abaturage kubera babuze Mituelle de santé ndetse batakibafungisha amaduka yabo umunsi w’inama ngo babafungishe umunsi wose kandi aribyo bibatunze akaba yarabihakanye ubwo yari mu nama yo kugaragaza ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwakozwe na Never Again yabereye muri Mariott Hotel muri Kanama.
Umuyobozi w’Akagari ka Nsinda ashinjwa n’abaturage ibintu byinshi birimo kubatuka akababwira amagambo nyandagazi ,gutumiza inama akaza yatinze abaturage bicaye barushye ,gufungura Akagali aho ashakiye ,kuba hari Perezida w’Ubudehe bavuga ko ariwe wamwishyiriyeho kandi abaturage aribo bagomba kwitorera komite na Perezida, bakavuga ko yategetse ko mu mafaranga y’Ubudehe hagurwa icyuma gisya kandi abaturage ba Rubilizi bari bemeje ko bashaka amazi.
Iki kinyamakuru kivuga ko cyashatse kubaza umuyobozi w’Akagali ka Nsinda Dukuzumuremyi niba afunga abaturage ku buryo bagera aho kumva bamurambiwe ndetse no kumubaza ko gufunga abaturage niba ariwo muti n’ibindi byose bamuvuzeho hejuru ariko nimero ye ya Telephone igendanwa ngo ikaba imaze iminsi 3 itanyuramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


