Dr Ben Karenzi wigeze kuyobora Ibitaro bya Gisirikare bya kanombe ngo yaba amaze ukwezi gusaga muri gereza yo ku Mulindi afunze nta byaha bizwi akurikiranweho.
Brigadier General (Rtd) Dr. Ben Karenzi yasezerewe mu gisirikare cya RDF mu mwaka w’ i 2015 mu buryo bwemewe nyuma y’ igihe kinini yari amaze akora mu ishami ry’ ubuvuzi kuva FPR/Inkontanyi ikiri mu ishyamba ndetse na nyuma azakuyobora Ibitaro bya gisirikare by’ I Kanombe.
N’ ubwo bimeze bityo, mu gisirikare cy’ u Rwanda iyo hari umuhango wo gusezerera ingabo bakunze kuzibwira bati:”Igisirikare ukivamo ariko ntikuvamo”.

Biravugwa ko nyuma yo gusezererwa mu gisirikare, Dr. Ben Karenzi yasabye akazi mu ishami rya Loni rirwanya SIDA, UN/AIDS biba ngombwa ko ajya gukora ikizamini I Nairobi muri Kenya.
Gen.Rtd Ben Karenzi yasabye uruhushya akurikije amategeko agenga ingabo zavuye ku rugerero ariko ntiyarubonera igihe bituma afata icyemezo cyo gukora urugendo kugira ngo adacyererwa ibizami yagombaga gukora I Nairobi.
Dr. Karenzi yasabye uru ruhushya ku rwego rukuru rwa RDF ariko ntiyegeze abimenyesha Umugaba Mukuru w’ ingabo zavuye ku rugerero, Lt.Gen Fred Ibingira nk’uko iyi nkuru ivuga.
Filimi yabereye ku Kibuga cy’ indege cya Kanombe
Nyuma y’ aho bimenyekaniye ko Dr Ben Karenzi yamaze gutambuka abashinzwe kugenzura abagenzi bagiye mu ngendo ndetse akaba yinjiye mu ndege, umwe mu bashinzwe iperereza yahise abimenyeshwa biba ngombwa ko indege icyererwaho iminota 45 ariko birangira Karenzi yemerewe kugenda kuko ibyangombwa yasabwaga byose yari abifite.
Lt.Gen Fred Ibingira wari mu butumwa bw’ akazi i Burasirazuba n’ abandi bayobozi bakuru b’ ingabo bireba baje guhabwa aya makuru indege yari itwaye Dr. Karenzi yafashe ikirere.
Kugenda kwa Dr. Ben Karenzi , mu buryo butamenyeshejwe ngo byagize ingaruka zikomeye ku bandi bayobozi bakuru ba gisirikare nk’ uwayoboraga ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika, Maj.Gen Alex Kagame nk’uko Great Lakes Voice dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Ngo Maj.Gen Alex Kagame yahise asimbuzwa colonel Willy Rwagasana ku nshingano yari afite bitanyuze mu byemezo by’ inama y’ abaminisitiri.
Nyuma y’ ibi byose byabaye ndetse n’ ibyavuzwe, Dr Ben Karenzi arangije ibyamujyanye i Nairobi yagarutse i Kigali ariko ngo yakirwa n’ abashinzwe umutekano bahita bajya kumufunga.
Perezida Paul Kagame yababajwe n’ uburyo inzego z’ umutekano zidahuza ibikorwa kugira ngo zishyire hamwe bishoboka kuko iyo biza kuba igitero cy’ intagondwa amakuru yari gutangwa byarangiye.
Ese ingabo zasezerewe ntizemerewe gukora ingendo mu mahanga ?
Niba hari ikintu abasirikare bakuru basezerewe birinda ni ukwambuka imipaka y’ igihugu badafite uburenganzira bw’ umugaba wabo mukuru n’ ubwo benshi muri abo basirikare babyirengagiza.
N’ ubwo bimeze bityo, hari abasirikare batekereza ko kubanza guca mu nzira zo gusaba uruhushya ari ukubabuza uburenganzira bwabo.
Aya makuru akomeza kandi avuga ko Gen. Dr Rutatina Richard wahoze ayoboye iperereza nawe ashobora kuba afungishije ijisho bitewe n’ amakuru ngo yari amaze iminsi asa nk’ushaka gutangariza itangazamakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
@bwiza.com


