Rubavu: Umwarimu arasaba akarere indishyi za Frw miliyoni 60 kubera kumurenganya

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu witwa Rukundo Joseph wo mu karere ka Rubavu, ari mu manza n’ubuyobozi bw’aka karere ashinja kumwirukana ku kazi ku buryo bunyuranyije n’amategeko bitewe n’ihohoterwa yagiye akorerwa na bamwe mu bayobozi bako.

Ku munsi w’ejo ubwo impande zombi zitabiraga iburanisha mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, urega yavuze ko ishingiro ry’ibibazo bye ari umwarimu wavanywe mu karere ka Ngororero agahabwa umwanya wari uwe.

Ati: “Natangiye akazi muri 2012 nigisha isomo rya Enteprenership, nuko umwaka ushize mu kwezi kwa gatatu mbona Nkundimana Esperance wari ushinzwe abakozi aje ansohora mu ishuri ndimo gukoresha ikizamini, ambwira ko njya kuri GS Nkama ngezeyo umuyobozi waho ambwira ko atankeneye we yanditse asaba umwarimu wize indimi. Nabayeho nta masomo nuko niyambaza akarere, bansubiza kuri GS Shwemu aho nahoze nsanga isomo ryange uwansimbuye agihari nongeye kwiyambaza akarere nsanga umushahara warahagaritswe, naranirukanwe.”

Me Rugwizangoga Marcellin wunganira Rukundo, yunzemo avuga ko uburyo umukiriya we yagiye yimurwa byagiye bikorwa bitajyanye n’amategeko kuko nta baruwa yahabwaga.

Ati: ’’Uwamariya Chantal ava Ngororero akaza gusimbura Rukundo nta baruwa imwimura yazanye nkuko biteganywa n’amategeko, na Rukundo avanwa kuri GS Shwemu ajya kuri GS Nkama nta baruwa, anagaruka nuko ni telephone gusa ngo jya aha, ni na ryo pfundo ry’ibibazo byabaye nyuma byatumye Rukundo ahagarikwa mu kazi.”

Me Batsinda Aline wunganira akarere ka Rubavu karezwe muri uru rubanza, yavuze ko kwimurwa kwa Rukundo byakurikije amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), akabihuza n’uko Rukundo ashobora kuba yarageraga ku ishuri yigishaho yakererewe.

Ati: ’’Kwimurwa kwe byubahirije amabwiriza ya REB avuga mu gihe umwarimu atujuje amasaha asabwa yajyanwa aho azabasha kuyubahiriza, kandi nyuma yo kwimurwa akajyana GS Shwemu ntiyigeze ahagera akaba ari nayo mpamvu yirukanwe.”

Rukundo Joseph yamushubije ko atigeze ata akazi kuko yahageze agasanga amasomo ye afitwe n’undi mwarimu, umuyobozi w’ikigo akamubwira ko yakwigendera kuko nta mwanya ahafite.

Mu gusoza Me Rugwizangoga Marcellin wunganira Rukundo yasabye urukiko kwemeza ko umukiriya we yirukanwe mu kazi bitemewe n’amategeko, bityo agahabwa indishyi y’akababaro ingana na Miliyoni 60 n’igihembo cy’umwunganizi we.

Uru rubanza ruzasomwa ku wa 21 Nzeri, akaba ari bwo hazamenyekana umwanzuro warwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *