Umuntu wa 17 yishwe na Covid-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 2 Nzeri 2020 yatangaje ko umuntu wa 17 yishwe n’icyorezo cya Covid-19. Uyu ni umubyeyi w’imyaka 71 wo mu Karere ka Rusizi. Abantu 76 ni bo banduye iki cyorezo, mu bipimo 5792 byafashwe. Aba barimo 47 bahuye n’abanduye muri Kigali, 21 babonetse mu Karere ka Rusizi, banduye mu […]
Past Antoine Rutayisire, Misigaro na Bishop Rucyahana bazitabira Rwandan Christian Convention

Rwandan Christian Convention ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa n’abanyarwanda baba mu mahanga, ubu kigiye kuba ku nshuro yacyo ya gatandatu, kuri ubu kikazabera mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, ku wa 5 Nzeri 2020. Iki giterane gitegurwa hagamijwe kunga ubumwe bw’abenegihugu binyuze mu matorero babarizwamo. Biteganyijwe ko kizabera mu itorero ribarizwamo Bayingana Assoumpta, […]
RURA yazamuye cyane ibiciro bya lisansi na mazutu
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi aho yavuye ku mafaranga 908 Frw igashyirwa kuri 966 Frw, ibisobanuye ko litiro imwe yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 58. Ni mu itangazo RURA yasohoye mu kanya kashize. Ibiciro bushya bya lisansi na mazutu byashyizweho, bisimbura ibyari byarashyizweho ku wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, aho lisansi yari […]
Umudepite yasabye gutorwa kugira ngo arye ku mafaranga abandi bahembwa
Umudepite uhagarariye agace ka Rubaga y’Epfo muri Uganda witwa Kato Lubwana yavuze ko yatorewe manda ya mbere kugira ngo arye, asezeranya Abagande ko muri manda ya kabiri bazasangira, nibaramuka bamutoye. Nk’uko igitangazamakuru Nile Post cyo muri Uganda kivuga ko mu 2016 ubwo uyu mudepite yiyamamarizaga manda ya mbere, yasabye abaturage ba Rubaga kumugirira icyizere bakamutora, […]
Neymar na bagenzi be babiri bakinana muri PSG banduye Covid-19
Umunya-Brésil, Neymar Jr ari mu bakinnyi batatu ba Paris Saint-Germain banduye icyorezo cya Covid-19, gusa bamerewe neza nk’uko byemejwe n’iyi kipe yo mu gihugu cyo mu Bufaransa. Paris Saint Germain ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti: “Abakinnyi batatu ba PSG bagaragayeho icyorezo cya Covid-19 nyuma yo gusuzumwa kandi bafashe ingamba z’ubuzima zikwiye. Abakinnyi bose n’abakozi […]
Imyiteguro yo kugaburira abana bose mu mashuri irarimbanyije

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB, kirasaba ababyeyi kwitegura gushyigikira gahunda ya Leta yo kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihe izaba itangiye gushyirwa mu bikorwa. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko nyuma yo kubaka ibyumba by’amashuri, kuri ubu imirimo yo kubaka ibikoni […]
Mali: Perezida Keita uheruka guhirikwa ku butegetsi arembeye mu bitaro
Ibrahim Boubacar Keïta uheruka guhirikwa ku butegetsi muri Mali, ari mu bitaro mu byo murwa mukuru Bamako, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press. Associated Press yasubiyemo amagambo y’abantu babiri batatangajwe umwirondoro bari ku ivuriro bivugwa ko uyu wahoze ari Perezida wa Mali ari ryo ari kuvurirwamo. Perezida IBK w’imyaka 75 y’amavuko, yafunzwe iminsi 10 […]
Huye: Mutekano n’undi bakekwaho kwicisha umuturage inkoni

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Icyeru, Umurenge wa Mukura w’Akarere ka Huye witwa Nzabamwita Desire n’undi barakewaho kwicisha inkoni Nshimiyimana Emmanuel bapfuye umugore. Abaturage batuye muri uyu mudugudu batangarije Bwiza.com ko byabaye mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba kuri uyu wa 1 Nzeri 2020. Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uko biba, […]
Possible yise Social Mula igisambo bapfa indirimbo ‘Marigarita’
Umuhanzi Possible arashinja Social Mula kumwiba indirimbo ye Margarita yari imaze imyaka isaga 4 ikozwe ibintu Possible agereranya no konka amaraso y’umukene. Hashize umunsi umwe, Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Marigarita’, ishushanya umukobwa ukunda kwinywera umuvinyo akanga “byeri” urunuka yanga ko yazatumayongera ibiro. Ni indirimbo yumvikanisha uyu mukobwa nk’ukunda […]
Ivuguruye Kayonza: Umwana wibwe mu rugo rwa sekuru yasanzwe yishwe n’umugabo wa nyina
Umwana w’imyaka itatu wari wibwe mu murenge wa Kabarondo ho mu karere ka Kayonza mu ijoro ryakeye, yabonetse yishwe n’umugabo wa nyina wemeje ko ari we wamwishe akamushyingura mu nsi y’igiti. Byabereye mu mu Mudugudu wa Cyinzovu, Akagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo. Uwo mwana akimara kubura mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, […]
Kiyovu Sports yihanagirije Radio 10 yayishinje gushimira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports, bwandikiye ubwa Radi/TV10 bubwihanangiriza ku byatangajwe n’abanyamakuru bayo bashinje Kiyovu Sports kuba yarigeze gutegura igikorwa cyo gushimira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kiyovu Sports yasobanuye ko byavuzwe mu kiganiro cya 10 Sports cyatambutse ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama. Ibaruwa yanditse iragira iti: “Kuri uyu wa Mbere tariki […]
Nyuma yo gutera ivi, Fireman yasangije abakiri bato inkuru ye yuzuye impanuro
Umuraperi Uwimana Francis wamenyekanye nka Fireman mu itsinda rya Tuff Gang yasangije abakunzi be inkuru y’ubuzima bugoye yanyuzemo akimara kubura ababyeyi be n’uburyo yivugira ko Imana yongeye kumuhitishamo atakongera guhitamo ubuzima bwo kwamamara. Uyu muraperi yavutse muri Mutarama 1991. Mbere gato y’uko avuka, Se yapfuye. Ubwo nyina yari kwa muganga yaje guhura n’ikibazo mu kubyara […]
EALA: Abadepite baraburana agahimbazamusyi ka miliyoni $ 2 batahawe
Abadepite b’inteko ishingamategeko ya Afurika y’Iburasirazuba(EALA) bakomeje gutakambira Ubunyamabanga bw’uyu muryango babusaba kubaha agahimbazamusyi ka miliyoni 2 z’Amadorari batahawe. Aba badepite bavuga ko inama bakoze kuva muri Werurwe hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19, Ubuyanyamabanga bw’uyu muryango butarabishyura amafaranga y’agahimbazamusyi kagera kuri miliyoni 2 z’amadorari. Hashize igihe kinini mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba havugwa ibibazo […]
Menya Abanyarwanda batanu bakurikirwa na Perezida Kagame kuri Twitter
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, afite abarenga miliyoni ebyiri bakurikira ubutumwa anyuza ku rubuga rwe rwa Twitter, we agakurikira abantu 182 banyuza ubutumwa bwabo kuri urwo rubuga rufatwa nk’urubuga rw’abayobozi n’abandi bantu biyubashye. Abantu ku giti cyabo Perezida Kagame akurikira kuri Twitter, biganjemo abayobozi ba za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye cyangwa ababaye bo, ibigo n’Imiryango Mpuzamahanga […]
Karasira yavuze ko hari uherutse kumusaba guhunga Kigali
Karasira Aimable kuri uyu wa 1 Nzeri 2020 yavuze ko hari umuntu uherutse kumusaba guhunga Kigali, ngo kuko hagiye kuba umutekano muke. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Mecky Kayiranga, umunyamakuru wa Bwiza TV na Bwiza.com cyakoraga ubusesenguzi ku mikorere y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ikiganiro cyose Karasira Aimable anenga abitwa ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda basa […]
GT Foundation supports vulnerable diabetic patients in Rwanda

Geraldine Trada Foundation (GT Foundation) has provided social support to 15 vulnerable families who have members with type 1 diabetes. The beneficiaries mostly include children who were diagnosed with Type one diabetes. The welfare support included basic necessities such as assorted foodstuffs and sanitary items. Type 1 diabetes is a chronic condition in which the […]
Kabuga Felesiyani : Mu ntambara ya nyuma ngo atoherezwa Arusha
Nyuma yo gutabwa muri yombi, mu gihugu cy’u Bufaransa, umunyemari Kabuga azaburanishirizwa Arusha muri Tanzaniya nk’uko byemejwe n’urukiko ? Byaterwa n’icyemezo ndakuka cy’Urukiko rusesa imanza. Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 02 Nzeri 2020, ni bwo Urukiko Rusesa Imanza rw’igihugu cy’u Bufaransa rugomba gusuzuma ikirego cya Bwana Kabuga Felesiyani gisaba iseswa ry’icyemezo cyo kumushyikiriza Ubutabera […]
Ka Manyinya gakomeje gukora ku bayobozi n’abashinzwe umutekano
Abahuzabikorwa ba DASSO mu murenge wa Murambi na Kiramuruzi; Kaijuka Yussuf na Rugamba Sam (nk’uko bakurikiranye) ndetse n’umubitsi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwimitemeri, Musabyemariya beguye ku nshingano nyuma yo gufatirwa mu kabari banywa inzoga saa moya z’umugoroba zarenze. Aya ni amakuru dukesha igitangazamakuru Imvaho Nshya, cyatangaje kuri uyu wa 1 Nzeri 2020. Aya makuru aragira ati: […]
Rubavu: Umwarimu arasaba akarere indishyi za Frw miliyoni 60 kubera kumurenganya
Umwarimu witwa Rukundo Joseph wo mu karere ka Rubavu, ari mu manza n’ubuyobozi bw’aka karere ashinja kumwirukana ku kazi ku buryo bunyuranyije n’amategeko bitewe n’ihohoterwa yagiye akorerwa na bamwe mu bayobozi bako. Ku munsi w’ejo ubwo impande zombi zitabiraga iburanisha mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, urega yavuze ko ishingiro ry’ibibazo bye ari umwarimu wavanywe mu […]
Nyabimata: Abasizwe iheruheru n’igitero cy’inyeshyamba za FLN barifuza kubona Rusesabagina
Abatuye mu murenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru byagizweho ingaruka n’igitero inyeshyamba za FLN zagabye muri ako gace, bishimiye ifatwa rya Paul Rusesabagina, gusa basaba ko yagezwa muri kariya gace kugira ngo barebe n’amaso yabo uwo mugabo wabahemukiye. Nyabimata ni kamwe mu duce two mu Ntara y’Amajyepfo twagabweho ibitero n’umutwe wa FLN ushamikiye […]