Umwana w’imyaka itatu wari wibwe mu murenge wa Kabarondo ho mu karere ka Kayonza mu ijoro ryakeye, yabonetse yishwe n’umugabo wa nyina wemeje ko ari we wamwishe akamushyingura mu nsi y’igiti.
Byabereye mu mu Mudugudu wa Cyinzovu, Akagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.
Uwo mwana akimara kubura mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, batangiye gushakisha, baza kumubona yishwe.
Abo muri urwo rugo yibwemo bitabaje Polisi na RIB bikorera muri uyu murenge, maze ahagana saa yine zo kuri uyu wa Gatatu baza kubona umurambo w’uyu mwana bawusanze utabye munsi y’igiti.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul yavuze ko nyuma yo kubura umwana bahamagaye nyina kuri telefoni bakamubwira ibyabaye ubundi akababwira ko umugabo bashakanye ataraye muri urwo rugo.
Ngo bahise bakeka ko ari we wamwishe batangira kumukurikirana abemerera ko ariwe wamwibye akamwica ndetse anabarangira aho yamutabye.
Aganira na igihe.com yagize ati “Hari umugabo wa nyina ni we waje aramwiba, yacukuye inzu aramukurura ku rutara yari aryamyeho aramujyana amwicira mu wundi mudugudu, niwe uturangiye neza aho ari, yafatiwe mu Murenge wa Kabare mu Kagari ka Cyarubare.”
Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo uri mu maboko y’ubugenzacyaha atarababwira icyatumye yica uriya mwana.


