Abahuzabikorwa ba DASSO mu murenge wa Murambi na Kiramuruzi; Kaijuka Yussuf na Rugamba Sam (nk’uko bakurikiranye) ndetse n’umubitsi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwimitemeri, Musabyemariya beguye ku nshingano nyuma yo gufatirwa mu kabari banywa inzoga saa moya z’umugoroba zarenze.
Aya ni amakuru dukesha igitangazamakuru Imvaho Nshya, cyatangaje kuri uyu wa 1 Nzeri 2020.
Aya makuru aragira ati: “Abahuzabikorwa ba DASSO, Kaijuka Yussuf w’umurenge wa Murambi, Rugamba Sam wa Kiramuruzi n’umucungamutungo wa G.S Rwimitereri, Musabyemariya, basezeye mu mirimo yabo, nyuma yo gufatirwa mu kabari nyuma ya saa 7h00 banywa inzoga barya na brochettes.”
Igikorwa aba bashinzwe umutekano n’umuyobozi w’ishuri bakoraga bihabanye n’ingamba Guverinoma y’u Rwanda yafatiye mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Kanama 2020, aho isaba Abanyarwanda kuba bageze mu ngo zabo saa moya z’umugoroba.
Muri iyi nama kandi, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushimangira ko nta kabari kemerewe gufungura, gusa yemerera abazicuruza kubikomeza, ushaka kuyinywa akayigura, akajya kuyinywera mu rugo.
Bwiza.com twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard kugira ngo aduhe amakuru arambuye ku makosa y’aba bakozi b’urwego rw’akarere (DASSO) ruri mu nshingano ze n’iyegura ryabo, ntiyaboneka ku murongo wa telefone. Twahamagaye na none Umuyobozi w’Akarere Wungurije Ushinzwe imibereho y’Abaturage, Kantengwa Mary, kugira ngo ayaduhe mu mwanya wa Gasana, na we ntiyaboneka.
Aba ba DASSO n’umubitsi baeguye nyuma ya Nizeyimana Théobald wari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Musheri muri Nyagatare, na we wafatiwe mu kabari yasinze, nyuma ya saa moya z’umugoroba, ku wa 28 Kanama 2020. Ubwegure bwe yabugejeje ku biro by’Akarere tariki ya 30.
Nizeyimana na we yeguye nyuma ya Hategekimana Jean wari umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mahama mu Karere ka Kirehe. Uyu yafashwe saa yone z’ijoro ku wa 27 Kanama 2020 yasinze, mu gihe bitemewe kurenza saa moya z’umugoroba umuntu atari mu rugo.


