Umudepite uhagarariye agace ka Rubaga y’Epfo muri Uganda witwa Kato Lubwana yavuze ko yatorewe manda ya mbere kugira ngo arye, asezeranya Abagande ko muri manda ya kabiri bazasangira, nibaramuka bamutoye.
Nk’uko igitangazamakuru Nile Post cyo muri Uganda kivuga ko mu 2016 ubwo uyu mudepite yiyamamarizaga manda ya mbere, yasabye abaturage ba Rubaga kumugirira icyizere bakamutora, ati: “Kugira ngo ndye kuri ariya mafaranga ahabwa abadepite.”
Ubu ngubu mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Depite Lubwana yagize ati: “Nahoze mbwira abantu banjye ba Rubaga kuntora kugira ngo ndye. Ubu ndabasaba ko bakongera bakantora kugira ngo tuzasangire.”
Depite Lubwana ufatwa nk’umunyarwenya, yizeye ko yamaze kwigarurira imitima y’abaturage ba Rubaga y’Epfo. Ngo utekereza guhangana na we, azamukubita inshuro.


