Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, afite abarenga miliyoni ebyiri bakurikira ubutumwa anyuza ku rubuga rwe rwa Twitter, we agakurikira abantu 182 banyuza ubutumwa bwabo kuri urwo rubuga rufatwa nk’urubuga rw’abayobozi n’abandi bantu biyubashye.
Abantu ku giti cyabo Perezida Kagame akurikira kuri Twitter, biganjemo abayobozi ba za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye cyangwa ababaye bo, ibigo n’Imiryango Mpuzamahanga itandukanye.
Umukuru w’Igihugu kandi hari Abanyarwanda mbarwa akurikira kuri Twitter, ndetse n’inzego mbarwa z’iki gihugu.
Abanyarwanda batanu Perezida Kagame akurikira kuri Twitter biganjemo abo mu muryango we; barimo umufasha we, Jeanette Kagame, imfura ye Ivan Cyomoro Kagame ndetse n’ubuheta bwe, Ingabire Ange Kagame.
Abandi akurikira kuri Twitter ni Yolande Makolo ukora mu biro bye cyo kimwe na Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere BAD, kuri ubu akaba ari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga kigenewe kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria.
Kaberuka wanabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, kuva mu Ukuboza umwaka ushize ni Umuyobozi mu kanama ko ku rwego rwo hejuru kagizwe n’abantu umunani, kashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, gashinzwe gushakira umuti ibibazo by’abantu bavanwe mu byabo ku mpamvu zitandukanye.
Perezida Kagame kandi akurikira kuri Twitter inzego n’imiryango itandukanye mu Rwanda, harimo Ingabo z’u Rwanda, Urubuga rwa Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa FPR Inkotanyi na Imbuto Foundation.
Nta muntu n’umwe uri mu bagize Guverinoma y’u Rwanda Perezida Kagame akurikira kuri Twitter.

8 Responses
Menya Abanyarwanda batanu bakurikirwa na Perezida Kagame kuri Twitter
Mukuri njewe ndashaka umugore ntitaye Niki afite nuwahe twebwe twiremere family yacu uzambona kuriyi no 0780654021 so nta email njira

Murakoze nanjye byanshimisha nganiriye n’a president
Menya Abanyarwanda batanu bakurikirwa na Perezida Kagame kuri Twitter
Murakoze nanjye byanshimisha nganiriye n’a president
Menya Abanyarwanda batanu bakurikirwa na Perezida Kagame kuri Twitter
Ndi fuza umugore ufite ubushobozi kuburyo twabasha kwiteza imbere kuko ngira uburyo mpanga imishinga nkabura uburyo bwo kuyishyira mubikorwa kdi ndashaka umuntufite urukundo rwukuri.yambona kuriyi nimero 0789822125 nukuri ndi serieux pe

ni
byi
za
Menya Abanyarwanda batanu bakurikirwa na Perezida Kagame kuri Twitter
ni
byi
za