Nyuma yo gutabwa muri yombi, mu gihugu cy’u Bufaransa, umunyemari Kabuga azaburanishirizwa Arusha muri Tanzaniya nk’uko byemejwe n’urukiko ? Byaterwa n’icyemezo ndakuka cy’Urukiko rusesa imanza.
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 02 Nzeri 2020, ni bwo Urukiko Rusesa Imanza rw’igihugu cy’u Bufaransa rugomba gusuzuma ikirego cya Bwana Kabuga Felesiyani gisaba iseswa ry’icyemezo cyo kumushyikiriza Ubutabera mpuzamahanga ngo bumuburanishe ibyaha bya jenoside akekwa kuba yarakoze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nyuma y’imyaka 25 yari amaze yihishahisha hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi na Afurika, uyu musaza w’imyaka nka 87, uvugwaho kuba yarashoye imari mu mushinga wa jenoside, yatawe muri yombi mu nkengero z’umujyi wa Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa, muri Gicurasi uyu mwaka.
Hatagize igihinduka, nyuma yo gusuzuma ingingo zose zitangwa n’uregwa n’Ubushinjacyaha, muri uru rubanza, uru rukiko rusumba izindi mu butabera bwa Leta y’u Bufaransa, mu bushishozi bwarwo, rwakagombye gufata igihe cy’iminsi iringaniye, nyuma y’ibiuranisha ry’uyu munsi, rujya impaka ku cyemezo cya burundu.
Ku wa 03 Kamena uyu mwaka, Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris, rwagombaga gusuzuma ireme ry’impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’Urwego rwasimbuye Inkiko mpanabyaha mpuzamahanga za LONI (MICT/MTPI), ni bwo rwemeje ko uyu mukambwe agomba kuburanishwa n’uru rwego rushinzwe kurangiza inshingano z’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania.
Agomba kuburanira mu Bufaransa ?
Kabuga Felesiyani, uvugwaho kuba yari Perezida wa RTLM, Radio izwiho kuba yarahamagariye abahutu kurimbura abatutsi, ahakana ibyaha byose bigera kuri birindwi aregwa n’ubushinjacyaha. Birimo kuba, afatanyije n’abandi, yarashinze umutwe w’Interahamwe wakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside ; Kimwe no kuba yarashoye imari mu kugura imihoro ibihumbi amagana yakoreshejwe n’interahamwe hirya no hino mu kurimbura abatutsi.
Mu ngingo bateganya kuburanisha, kuri uyu wa gatatu, abunganizi ba Kabuga barateganya kugaragaza ko uru rubanza runyuranyije n’Itegekonshinga, aho itegeko ry’u Bufaransa ridateganya gusuzumana ubushishozi impapuro zo guta abantu muri yombi zitangwa n’Ubutabera mpuzamahanga. Barateganya kandi kugaragaza ko uburwayi bwa Kabuga butamwemerera koherezwa kuburanira muri Tanzania. Uyu musaza w’imyaka irenga 80, bivugwa ko afite uburwayi bw’umutima, diyabeti, no guhungabana mu bwonko, byose bituma afite ibibazo mu kugenda no gukoresha zimwe mu ngingo ze, kimwe no kuvuga, kwibuka n’ibindi bibazo bijyanye n’inyurabwenge.
Kubera izo mpamvu zose, abunganizi be mu by’amategeko basanga kandi bagasaba ko aburanishirizwa mu Bufaransa. Mu gihe Urukiko rusesa Imanza rwaba ruteye utwatsi icyo cyifuzo cyabo, igihugu cy’u Bufaransa kigomba kumushyikiriza Urukiko rwa MICT/MTPI mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Gushaka ibimenyetso bishya
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru i Kigali, mu kwezi gushize kwa Kanama, Bwana Serge Brammertz, umushinjacyaha mukuru wa MICT/MTPI, urwego rwasigariyeho Inkiko mpanabyaha Mpuzamahanga (TPIR na TPIY), yibukije ko inyandiko ikubiyemo ibirego Kabuga ashinjwa yakozwe mu 1997. Asanga rero bisaba kongera kuyicukumbura neza, kuyivugurura hashingiwe ku buhamya n’ibimenyetso bishya mu gihe byaba bibonetse.
Muri 2011 kandi, hasigaye imyaka 9 ngo Kabuga atabwe muri yombi, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rwashyizeho uburyo bwo kumva abatangabuhamya bashinja n’abashinjura Kabuga, Dr Serge Brammertz avuga ko icyo gikorwa kitagomba kuba impfabusa, ahubwo ko kizunganirwa no gukomeza gushakisha ibindi b’imenyetso ndetse n’ubundi buhamya kuri iyi dosiye. Ngo ni muri urwo rwego, itsinda ry’abashinjacyaha b’uru rwego bagiye kumara amezi mu Rwanda bafatanya n’abashinjacyaha b’iki gihugu gutegura neza iyi dosiye.
U Rwanda rusaba buri gihe ibihugu by’u Burayi, birimo u Bufaransa, gukurikirana, guta muri yombi no gucira imanza abakekwaho jenoside bacumbikiye.
Mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama, u Rwanda rwasohoye impapuro zo guta muri yombi umusirikare mukuru ukekwaho kugira uruhare muri jenoside. Aloys Ntiwiragabo, wari ufite ipeti rya Jenerali Major mu gihe cya jenoside, yari akurikiye ishami rishinzwe ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda.
Nyuma y’aho igitangazamakuru Mediapart, gisohoka kuri murandasi, gitangaje inkuru y’uko uyu mugabo ufite imyaka 72 atuye mu mujyi wa Orleans,mu gihugu cy’u Bufaransa, iki gihugu cyatangije iperereza, mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, ku byaha akekwaho birimo « ibyaha byibasiye inyokomuntu ».
Kabuga Felesiyani arajya Arusha, araguma mu Bufaransa ? Igisubizo kiri mu Rukiko Rusesa Imanza rw’igihugu cyiyita icy’ Ubwisanzure, n’Uburenganzira bwa muntu.
Sehene Ruvugiro



2 Responses
Kabuga Felesiyani : Mu ntambara ya nyuma ngo atoherezwa Arusha
Ariko jyewe mbona ubufaransa aribwo bwashatse kumutanga kubera ya politic yabo ,nidushaka tube turetse kwishima kuko ntitwamenya ikibir,inyuma.nonese ubundi ko badashaka kwerekana nibiri kuba live ?Umunyabyaha ntahishirwa!Kereka niba utararebye imodoka zimutwara uko ziba zimeze!Uzi kobamuha icyubahiro cyiruta icya perezida,aha nzaba ndeba da!!
Kabuga Felesiyani : Mu ntambara ya nyuma ngo atoherezwa Arusha
Ariko jyewe mbona ubufaransa aribwo bwashatse kumutanga kubera ya politic yabo ,nidushaka tube turetse kwishima kuko ntitwamenya ikibir,inyuma.nonese ubundi ko badashaka kwerekana nibiri kuba live ?Umunyabyaha ntahishirwa!Kereka niba utararebye imodoka zimutwara uko ziba zimeze!Uzi kobamuha icyubahiro cyiruta icya perezida,aha nzaba ndeba da!!