Munyemana Sosthene “Yatatiye indahiro nka muganga”

Magingo aya, Perezida w’urukiko, Bwana Marc SOMMERER, asanga “nk’umuganga, Munyemana Sosthène yaratatiye indahiro”. Ni ko kumuhamya ibyaha byose yaregwaga n’ubushinjacyaha. Munyemaana Sosthène arafunzwe, kuva icyo cyemezo cy’urukiko rwa rubanda kigifatwa, mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2023, nyuma y’imyaka hafi 30 ishize hategerejwe ubutabera. Urukiko rwemeje ko bwana MUNYEMANA ahamwa n’“icyaha cya jenoside nk’icyaha […]

Munyemana Sosthene yahisemo kuba “ikiraro cy’urupfu” – Ubushinjacyaha

Mu gusoza imyanzuro yabwo, ubushinjacyaha busabye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris kwemeza ko umunyarwanda Dr Munyemana Sosthène ahamwa n’icyaha cya jenoside no kumuhanisha igifungo cy’imyaka 30. Abunganizi be bo barasaba ko rwemeza ko ari umwere. Imyanzuro y’umushinjacyaha iragana ku ndunduro! Nta n’isazi ikoma. Umenya, kimwe n’abantu, uburemere bw’ibivugwa bwaziteye guceceka. Umushinjacyaha Sophie Havard ageze ku […]

Munyemana Sosthene “Yazimiriye mu binyoma bye”- Abavoka

Mu myanzuro yabo ya nyuma, mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, abavoka b’abahohotewe n’abaregera indishyi, nta ngingo ishinja bashaka gusiga inyuma. Muri kiriya gihe jenoside yayogozaga u Rwanda, Munyemana Sosthène yahera he avuga ko atari azi ibirimo kuba. Kubera ko ahakana uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abavoka bamugaragaza […]

Twahirwa Seraphin: Urwibutso rudasibangana ku bayobozi n’abo bakoranye

Perezida, RaĂ ÂŻsi (Rayisi), Kingi, Kihebe, ni amwe mu mazina yitirirwa Twahirwa Seraphin. Mu rukiko rwa Rubanda rwa Bururseli, mu Bubiligi, abo bari baturanye, abo bakoranye mbere no mu gihe cya jenoside, abari abayobozi basanisha aya mazina n’ibikorwa by’ubugome byaba byaramuranze muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.We n’abamwunganira byose barabihakana. “Amazina ya Twahirwa Seraphin arimo Kihebe, […]

Munyemana: Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi ku isubikwa ry’urubanza

Ku munsi wa mbere w’urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène, umunyarwanda uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi, avoka we yasabye ko rusubikwa. Urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, rwahise rutesha agaciro inzitizi zose. Ni ku wa kabiri, tariki 14 Ugushyingo 2023, mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa. Inyangamugayo zimaze […]

Jenoside: Mu Bubiligi, urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri rutangiye rusubikwa

Urukiko rwa rubanda r’i Buruseli rwasubitse, kuri uyu wa mbere, urubanza rw’abanyarwanda babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Seraphin, bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iri subikwa ryatewe n’uburwayi bw’umwe muri bo, Basabose Pierre ngo ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ubwo urubanza rwatangiraga kuri uyu wa mbere, urukiko rwa rubanda rwatangiye n’ubundi rusuzuma […]

Rwanda_jenoside: Ifoto rusange y’ubutabera ku bahungiye mu mahanga

Mu kwezi gushize kwa Kamena 2023, igihugu cya Malawi cyohereje mu Rwanda Niyonagira Theoneste ukekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma y’imyaka 29, uretse abafatwa, hari n’imanza zikiburanishwa n’izindi zitegerejwe hano mu Rwanda no mu mahanga. Jenoside ni icyaha mpuzamahanga kidasaza, kandi ubutabera bugira ukuboko kurekure. Ifoto y’ibimaze gukorwa iratanga icyizere. Ku bantu […]

Biguma: Ijwi ry’abahohotewe b’i Nyanza ryumvikaniye i Paris

Amasaha 288, ibyumweru 7, iminsi 31 y’iburanisha, abatangabuhamya n’abaregera indishyi bagera ku 106, biganjemo abahohotewe: ni rwo rubanza rwa Hategekimana Filipo, alias « Biguma », mu mibare. Ku wa 28 Kamena, mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, byasabye impaka z’amasaha arenga 8 kugira ngo inyangamugayo n’abacamanza bamufatire icyemezo: igihano cy’igifungo cya burundu! Bagendeye ku kuri […]

Hategekimana Filipo yahinduye amazina kenshi « ashaka umutekano »

Ubwo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kamena, umushinjacyaha yamusabiraga gufungwa burundu, yagarutse ku guhindura amazina kwa Hategekimana Filipo, nk’amwe mu mayeri yo gushaka gucika ubutabera. Hategekimana Filipo, Biguma, alias Hakizimana Philippe, Philippe Manier. Abantu bane mu muntu umwe. Kuri nyir’ubwite ngo byari inzira yo kurinda umutekano w’umuryango we no kubona ubuhungiro. Na magingo, […]

Hategekimana Filipo: « Sindi Biguma »

Ese i Nyanza, mu 1994, ari na ho Hategekimana Filipo alias Biguma akekwa ko yakoreye icyaha cya jenoside, haba hari undi witwaga Biguma kandi bahuje umwirondoro? Iki ni kimwe mu mahurizo Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu Bufaransa, rugomba gusubiza mbere yo gutanga ubutabera buboneye. Gusa rero, guceceka kw’uregwa na ko kwabaye inzitizi ikomeye! Ni […]

Hategekimana Philippe: « Nafashe icyemezo cyo kutagira icyo nongera kuvuga »

Iminsi iganisha ku musozo w’urubanza rwa Hategekimana Filipo alias Biguma irabarirwa ku ntoki! Ni mu gihe mu iburanisha ryose yaranzwe no kutavuga, nk’aho rutamureba. Mbere yo guceceka burundu, yahisemo kuvuga ijambo rito ry’imbamutima ze! Biguma aregwa ibyaha bishingiye kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Wavuze ko impamvu wahinduye izina ari uko utari kubona ibyangombwa hano […]

Hategekimana Philippe: Urukiko rwatesheje agaciro ibyifuzo « bigamije gutinza urubanza »

Mu gihe urubanza rwa Hategekimana Philippe, uzwi nka Biguma, mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris, mu Bufaransa, rugana ku musozo, abamwunganira baracyazana inzitizi. Birimo nko gusaba ibyemezo by’inkiko gacaca. Ku bw’urukiko: « nta mpamvu yo gutinza urubanza! ». Biguma aregwa ibyaha bishingiye kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ku munsi wa 27 w’iburanisha washyize akadomo ku batangabuhamya […]

KABUGA: Nta makuru ku rubanza, nta butabera (IBUKA)

“Niba Abanyarwanda batabona amakuru ku rubanza rwa Kabuga Felesiyani, ubutabera barabuha nde?” Ari urukiko ubwarwo rwa MTPI rumuburanisha, cyangwa se ibiro by’uru rukiko rwa LONI i Kigali, bimaze iki mu gutanga amakuru? Kuri Bayingana Janvier, Komiseri ushinzwe ubutabera mu muryango IBUKA uvugira abacitse ku icumu rya jenoside mu 1994, “hakenewe gukosorwa byinshi mu mikorere yarwo!” […]

Urubanza rwa Kabuga rurakomereza i Kigali

Nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri, ku ya 31 Mutarama no ku wa 7 Gashyantare, biteganyijwe ko urubanza rwa Kabuga Felesiyani rukomereza i Kigali, kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023. Urukiko rwa IRMCT ruri i Lahe, mu Buholandi, ni rwo rwahawe ububasha, bwari bufitwe na TPIR, bwo kuburanisha uru rubanza kuva rutangiye imirimo yarwo ku itariki […]

Ifoto ya Kabuga Felesiyani mu ndorerwamo icumi z’urubanza rwe

Yihinduraga uko ashaka, akagaragara mu masura menshi, yari afite imyirondoro itandukanye…Byinshi bisa n’ibyo mu mugani byaravuzwe! Gusa, kuva urubanza rwe rutangira ku wa 29 Nzeri 2022, hategerejwe ukuri. Ni gute yashoboye gucika ubutabera mu myaka irenga 20 yose? Ni uruhe ruhare rw’ukuri yagize muri jenoside? Kumenya Kabuga, ni ukumurebera mu ndorerwamo zigera ku icumi zijyana […]

Urubanza rwa Kabuga Felesiyani mu matariki y’ingenzi

Amezi abaye abiri urubanza rwa Kabuga FĂ©licien rutangiye kuburanishwa mu mizi, tariki ya 29 Nzeri, i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi. Ni nyuma y’imyaka 28 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, irimo 26 yari amaze yihishahisha hirya no hino, kugeza afatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020. Ni bwo dosiye yatangiye gutera intambwe ifatika iganisha […]

Rwanda : la justice française ouvre un troisième procès

Pour la troisième fois, un procès s’ouvre en France contre un Rwandais accusĂ© d’avoir participĂ© au gĂ©nocide des Tutsis, en 1994. Le dossier de Claude Muhayimana, modeste chauffeur d’hĂ´tel, va transporter la Cour au cĹ“ur des massacres dans les collines de Bisesero, lieu douloureux de l’histoire entre la France et le Rwanda. Il n’était ni […]

Rwanda : La justice française ouvre un troisième procès

Pour la troisième fois, un procès s’ouvre en France contre un Rwandais accusĂ© d’avoir participĂ© au gĂ©nocide des Tutsis, en 1994. Le dossier de Claude Muhayimana, modeste chauffeur d’hĂ´tel, va transporter la Cour au cĹ“ur des massacres dans les collines de Bisesero, lieu douloureux de l’histoire entre la France et le Rwanda. Il n’était ni […]

Le ” printemps perpĂ©tuel ” du major Ntuyahaga

Pour Bernard Ntuyahaga et sa famille, retourner au Rwanda qu’il fuyait depuis vingt-quatre ans, c’était aller vers une mort certaine. L’ancien major de l’armĂ©e rwandaise a Ă©tĂ© expulsĂ© de Belgique fin 2018, après avoir purgĂ© une peine de vingt ans de prison pour son rĂ´le dans l’assassinat de dix para-commandos belges, le 7 avril 1994 […]

Rwanda : Ă  Rusizi, le Covid envoie le business en exil

La fermeture de la frontière en raison du Covid-19 a mis en berne les marchĂ©s de Rusizi. Principale bĂ©nĂ©ficiaire : la ville congolaise de Bukavu en RDC. Le soleil tombe dru sur le lac Kivu et son dĂ©versoir, la Rusizi. Les scintillements de la lumière sur l’eau obligent Ă  porter la main en visière pour […]

Ntitwifuza ko Bagosora ashyingurwa mu Bufaransa- Alain Gauthier

Nyuma y’urupfu rwa Bagosora Teoneste, waguye mu gihugu cya Mali aho yari afungiye kubera jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuryango CPCR uvugira abahohotewe ntushaka ko ahambwa mu gihugu cy’u Bufaransa. Mu nyandiko ngufi yanyujije, kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, ku rubuga rw’Ihuriro ry’abahohotewe na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (CPCR) mu gihugu […]

Bagosora le « Himmler rwandais » n’est plus

Pour certains, le colonel Theoneste Bagosora Ă©tait, reste et restera l’instigateur du gĂ©nocide de plus d’un million de tutsis en 1994. Et c’est toujours en dĂ©tention que la mort l’a pris, ce samedi 25 septembre, dans sa prison Bamako au Mali. « RIP papa », lisait-on aujourd’hui sur le compte Facebook d’Achille Bagosora, le fils […]

ARUSHA: Nkongwa ebyiri zashegeshe ubutabera

ngirumpatse.jpg

Mbere y’uko umufungwa wa mbere agera mu Rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyriweho u Rwanda (TPIR), umurongo wo kwiregura wari waranogejwe cyera: guhakana ibyaha byose na jenoside ubwayo! Iryo banga rikomeye hagati y’abaregwa n’abavoka babo, ryaba ryarageze n’aho bagabana ku gihembo. Inzitizi ikomeye ku butabera bw’urukiko rwa LONI! Hari ibyo rubanda baba bemerewe kumenya n’ibindi biguma mu […]

Isomwa ry’urubanza rwa Munyagishari ryasubitswe

Isomwa ry’urubanza mu bujurire rwa Bwana Munyagishari Bernard uregwa icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi rwagombaga gusomwa kuri uyu wa 30 Mata ryasubitswe. Ryimuriwe ku wa gatanu tariki ya 7 Gicurasi. Ubwo umucamanza yabitangazaga mu ruhame, yagize ati « isomwa ry’urubanza ryasubitswe, kubera ko urukiko rutabonye umwanya uhagije wo kwandika imyanzuro yarwo. Ryimuriwe ku wa gatanu, […]

Munyagishari Bernard mu ifoto y’urugendo njya jenoside

None se na n’ubu ko akiyita umunyekongo, Munyagishari yaje ate gukora jenoside mu Rwanda? Inshuti yamuvanye iwabo ZaĂŻre aza kwiga mu Rwanda. Nyuma indi nshuti iza kumujyana muri MRND, no muri jenoside ngo ba! Urugendo rwabaye rurerure! Ubwo yavukiraga i Musongati ya Masisi, muri Kivu y’amajyaruguru, ku wa 6 Mutarama 1958, mwene Ndinkabandi Simoni na […]

Royaume-Uni: Traiter la question des suspects de génocide avant le CHOGM

Un membre de la Chambre des Lords, ou la chambre haute du parlement britannique, appelle son pays Ă  traduire en justice les fugitifs du gĂ©nocide perpĂ©trĂ© contre les tutsis. S’adressant Ă  ses pairs de la Chambre des lords, lors d’une session du parlement le 07 dĂ©cembre dernier, Lord Stuart Polak a exprimĂ© sa dĂ©ception quant […]

Kabarondo: Nyuma ya jenoside, ikibazo cy’indishyi kibateye muzunga

Bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside b’i Kabarondo bemeza ko batezwe imitego mu manza zo kubarenganura. Cyane cyane ku kibazo cy’indishyi baburiye iwabo no mu gihugu cy’u Bufaransa! Hagati ya Leta, CNLG na IBUKA, ni nde witeguye kubafasha mu kibazo ngo kibarwaza « muzunga »? Bombi bavuye mu nteko rusange y’umudugudu wabo wa Rubira, […]

Arusha: Babuze amerekezo nyuma yo kugirwa abere

Abanyarwanda batanu mu bo Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwagize abere babuze ibihugu bibemerera ubuhungiro. Umwe amaze imyaka 16. Iki kibazo bagisangiye na bagenzi babo bane barangije ibihano byabo. Rimwe na rimwe, hari igihe uyu n’uyu mushobora guhurira mu mayira abiri, mu mujyi wa Arusha, mu majyaruguru ya Tanzania. Umwe muri abo bagabo […]

Rusizi : Ubutabera nyakuri buracyari kure nk’ukwezi

Imbere y’ubutabera mpuzamahanga, abari ku isonga rya jenoside yakorewe abatutsi bagizwe abere, abandi bahanishwa ibihano byoroshye. Abahohotewe b’i Rusizi banenga ingufu n’amayeri menshi mu kurengera ababahemukiye, nta n’igitekerezo cy’indishyi zahabwa abo bahohoteye. Ibi iyo babihuje no kutagira uruhare mu manza zabo, basanga ubu butabera budakwiye icyizere. I Rusizi na Nyamasheke, ahahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, […]

Abunzi bemerewe gukomeza imirimo yabo

Nyuma y’amenzi arenga atatu bashoje manda yabo, itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera yemereye abunzi gusubukura imirimo yabo,mu gihe hategerejwe amatora azashyiraho izindi nteko.Ibi byose bishingiye ku itegeko no.020/2020 ryo ku wa 19/11/2020 rihindura itegeko no.37/2016 ryo ku wa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya komite z’abunzi. Nyuma yo gusoza manda yabo y’imyaka 5 ku wa […]

IBUKA-Rusizi: Gusubiza Bagambiki imbere y’ubutabera, byaba ari bwo butabera

N’ubwo abahohotewe b’i Rusizi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, bishimiye igifungo cya burundu ubutabera bw’igihugu cya Suwedi bwahanishije uwitwa Rukeratabaro Tewodore, baracyafite ingingimira. Kuki uwari shebuja, Perefe Bagambiki, wagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho (TPIR), akidegembya ? Kuki urubanza rwe rudasubirishwamo? Na n’ubu baracyamwita Perefe Bagambiki Emmanuel, nyuma y’imyaka 26! Ab’i Nyamasheke, Shangi, Hanika, […]

Kabuga: No mu rukiko, n’ucecetse aba avuze

N’i La Haye mu Buholandi, ngo nucecetse aba avuze! Bwari ubwa mbere yari agejejwe imbere y’urukiko imbere y’Urukiko MTPI rwasimbuye Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ari na rwo rugomba kumuburanisha. Kabuga Felesiyani yahisemo guceceka, nyuma yo gusobanurirwa uburenganzira bwe bwo guceceka cyangwa gusubiza. Ubwo yabazwaga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu 11 […]

Covid-19: «Nyunganira mwana », inzira nshya ishora abana mu muhanda

11-2.jpg

Covid-19 yahungabanyije ubushobozi mu bukungu, muri rusange, ariko cyane cyane ku bari basanzwe bafite imibereho iciriritse. Ku «bana bo mu muhanda» basanzwe, ibi byongereye abanyeshuri benshi mu mubare w’abishakishiriza, ngo bongere ubushobozi bwo kubona ifunguro ry’umuryango. Binyuze mu ngeso mbi nyinshi, abenshi batumwe n’ababyeyi! Ni hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya z’umugoroba. […]

Ngenzi – Barahira : Urubanzashuri mu mutego w’ivangura

Mu gihe cy’amezi abiri, nta rubanda mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, nta tangazamakuru, nta n’abashakashatsi nko mu zindi manza zose zidasanzwe. Nyamara, mu kuburanisha abanyarwanda Ngenzi na Barahira, bwari ubwa mbere, ubutabera bw’u Bufaransa buburanisha icyaha cya jenoside, mu izina ry’itegeko ry’ububasha mpuzamahanga. Ni ivangura ? Cyangwa se ni ukutabiha agaciro ? Ni ku […]

Kabuga arasaba kuburanira i La Haye

Ubwunganizi bwa Kabuga bwongeye gusaba ko yakoherezwa kuburanira i La Haye mu gihugu cyu Buholandi, aho kujyanwa Arusha muri Tanzania, kuko bibangamiye uburenganzira bwe kandi bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Kubera izo mpamvu, Urukiko rukwiye “gutegeka ko Kabuga yoherezwa i La Haye”. Ni uko umunyamategeko Me Emmanuel Altit, umwunganizi wa Kabuga mu byamategeko, asoza […]

Ngenzi- Barahira: Ibyaha bitavugiwe mu rukiko

Bahamijwe icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Imbere y’ Ubutabera bw’u Bufaransa byose byaravuzwe, uretse ibyaha bibiri. Ku mpamvu itazigera imenyekana! Nyuma y’imyaka ibiri, Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa rukatiye burundu Barahira Tito na Ngenzi Octavien, abahohotewe n’abanyamategeko baracyibaza impamvu hari ibyaha bibiri batarezwe ngo babiburanishwe. Bahuriza ku cyaha cyo gusambanya […]

JENOSIDE : Ukuboko kurekure kw’ubutabera

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Abanyarwanda benshi bamaze gukatirwa n’inkiko, kubera uruhare rwabo muri jenoside. Hirya no hino ku isi, uretse muri Afurika yigize Ntibindeba ! Mu Rwanda, hari abanyarwanda benshi bahamwe n’icyaha kandi barakatirwa mu gihugu cyabo. Abandi bari barahunze bagiye babiryozwa n’ubutabera mpuzamahanga cyangwa se bw’ibihugu by’Uburayi bahungiyemo. N’ikimenyimenyi, Urukiko Rusesa […]

Covid-19 : Umuti waba ukozwaho imitwe y’intoki

Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, mu Bufaransa, cyatangaje ko cyavumbuye akaremangingo kavura Covid-19. Abashakashatsi bafite icyizere cyo kuba bakoze umuti bitarenze «intangiriro y’umwaka wa 2021». Kuva mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi cyo mu mujyi wa Lille mu gihugu cy’u Bufaransa- l’Institut Pasteur de Lille (IPL)- cyasuzumanye ubushishozi imiti irenga 2000 hakoreshejwe […]

Kabuga Felesiyani, uburwayi bushobora kumwambura ubutabera

Kuri benshi, ubusaza n’uburwayi bya Kabuga Felesiyani ni umwanzi ushobora kumutwara inkiko zitaratanga ubutabera. Uretse na rubanda,n’umuryango we ufite izo mpungenge. Ifatwa rye ryaba ari cyo ryari rigamije? Hari ifoto itazasibangana mu mitwe ya benshi : Kabuga Felesiyani mu kagare k’abafite ubumuga yinjizwa mu Rukiko rw’Ubujurire cyangwa/no mu Rukiko rusesa imanza by’i Paris mu Bufaransa. […]

Kudafungura Semanza ni icyemezo “gisubiza agaciro abahohotewe”

Byari bimenyerewe ko urukiko rwa IRMCT, rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rurekura abo rwakatiye batarangije ibihano byabo. Kwanga ubusabe bwo gufungura Semanza Laurent birasobanura iki abahohotewe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994? Ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, ni bwo umucamanza Carmel Agius, Perezida w’urwego IRMCT rushinzwe kurangiza inshingano z’Urukiko […]

Kabuga Felesiyani natanaburana, ifatwa rye ubwaryo ni ubutabera- IBUKA

Kuri benshi, ubusaza n’uburwayi bya Kabuga Felesiyani bishobora kumutwara inkiko zitaratanga ubutabera. Kuri Ibuka yo, nk’ihuriro ry’imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfa ari mu maboko y’ubutabera “ubwabyo ni ubutabera”. Kimwe n’umuryango wa Kabuga, Me Laurent Bayon, umwe mu bunganizi be mu by’amategeko, yemeza ko gukura Kabuga mu Bufaransa bishyira ubuzima bwe mu […]

IRMCT_Rwanda : Urukiko rwanze ifungurwa ry’agateganyo rya Semanza Laurent

Bibaye ubwa mbere mu mateka y’imikoranire, urukiko rwa IRMCT rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwita ku cyifuzo cya Leta y’u Rwanda, mbere yo kurekura abakatiwe kubera jenoside. Bihereye kuri Semanza Laurent, wigeze kuba Burugumesitiri wa Komini Bicumbi, ubu ni Karere ka Rwamagana Mu cyemezo cye cyo ku wa 17 Nzeri 2020, umucamanza Carmel […]

Kabuga Felesiyani : Mu ntambara ya nyuma ngo atoherezwa Arusha

Nyuma yo gutabwa muri yombi, mu gihugu cy’u Bufaransa, umunyemari Kabuga azaburanishirizwa Arusha muri Tanzaniya nk’uko byemejwe n’urukiko ? Byaterwa n’icyemezo ndakuka cy’Urukiko rusesa imanza. Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 02 Nzeri 2020, ni bwo Urukiko Rusesa Imanza rw’igihugu cy’u Bufaransa rugomba gusuzuma ikirego cya Bwana Kabuga Felesiyani gisaba iseswa ry’icyemezo cyo kumushyikiriza Ubutabera […]

Kabuga arashinja u Bufaransa kutubahiriza uburenganzira bwe bw’ibanze

Laurent Bayon na Emmanuel Altit, abanyamategeko bahagarariye umunyemari Kabuga Felesiyani ufungiye mu Bufaransa, bashinje ubutabera bw’icyo gihugu na ‘gendermerie’ yacyo kwica uburenganzira bw’ibanze bw’umukiriya wabo. Aba banyamategeko bashinja ziriya nzego zombi kwemeza ko Kabuga yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara urubanza rwe rutaracibwa ngo ubutabera bubimuhamye. Itangazo rihuriweho basohoye riragira riti: “FĂ©licen Kabuga afite […]

Umunya Kenya usa na Kabuga yatangaje ko yabohowe no kumuta muri yombi

Daniel Muthee Ngeera, Umunya Kenya wigeze kwitiranwa n’umunyemari Kabuga Felcien wari umaze imyaka irenga 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, yatangaje ko yabohotse nyuma y’uko Kabuga afatiwe i Paris mu Bufaransa. Muri 2012 kimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya, cyakoze inkuru icukumbuye igaragaza ko Muthee ari we Kabuga wari umaze igihe ashakishwa n’amahanga ngo aryozwe […]

Kabuga Felicien wafatiwe mu Bufaransa, hagaragajwe uko yari yaragize Kenya akarima ke

Nubwo yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa, umunyemari Kabuga Felicien, ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ngo yari yaragize igihugu cya Kenya akarima ke, ameze nk’ugifite mu biganza bye ari nabyo byamushoboje kumara igihe kinini ahihishe, ahakomereza ibikorwa bye nk’uko byemezwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya. Kabuga Felicien, wari umuntu wa kabiri uhigwa kurusha abandi […]

Kabuga ngo arashaka ko abantu bamenya ukuri

Kuri uyu wa 03 Kamena 2020, umucamanza wo muri Ndemeye y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris yafashe icyemezo ku rubanza rwa Kabuga FĂ©licien: « Kabuga agomba gushyikirizwa urwego rwasimbuye Inkiko mpanabyaha mpuzamahanga », nk’uko byemezwa na Alain Gauthier, umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango ihagariye Abahohotewe mu Rwanda (CPCR). Iki cyemezo nyir’ubwite ngo yacyakiriye nk’umuntu usa n’utumva neza ibimubayeho. Gusa […]

U Rwanda na gereza ya Covid 19

#GumaMuRugo ubeho, niwiha kumangamanga urapfa. Hari ababifashe nka gereza, kubera kumara igihe badakora ibisanzwe muri gahunda zabo za buri munsi. Nyamara imbere ya Covid19 itaragira umuti n’urukingo, kubahiriza kirazira ni rwo rukingo rwa mbere. Ku ngoma ye, mu kinyejana cya 17, umuhanga w’umufaransa Blaise Pascal yarabivuze arabizira ! « Ibyago byose by’abantu biva ku kutamenya […]

Si igihe cyo kwirara cyangwa kudohoka ku ntego yo kurwanya Covid-19: Polisi y’u Rwanda

Harabura iminsi mike, moto zigatangira gutwara abagenzi, ingendo hagati y’Intara zitandukanye n’umujyi wa Kigali zigaubukurwa mu buryo bwo kugabanya ingaruka z’ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 gusa Polisi y’u Rwanda iramenyesha Abanyarwanda ko iki atari igihe cyo kwirara ahubwo bazakomeza gukurikiza amabwiriza yatanzwe. Abaturarwanda basabwa gukomeza: kugira isuku, gukaraba intoki kenshi, kwambara agapfukamunwa, guhana intera […]

Nyaruguru: Umuntu winjiye mu Rwanda mu buryo butemewe yagaragayeho Covid-19

Mu Kagari ka Fugi, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, umwana w’umukobwa winjiye mu Rwanda mu buryo butemewe, mu gihe yari aturutse mu Burundi ku wa 28 Gicurasi 2020 yagaragayeho indwara y’icyorezo ya Covid-19. Aya makuru yemejwe n’umwe mu bayobozi muri aka Karere (iwabo w’umukobwa) Ati: “Yego ni byo. Ni umwana wabaga i Burundi, […]

Abanyarwanda bakoreraga i Goma na Bukavu barasaba Leta kubagoboka

Abaturage bo mu karere ka Rubavu, Rusizi na Nyamasheke bakoreraga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo baravuga ko bugarijwe n’ubukene bukabije buterwa n’uko imipaka yafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, bityo bagasaba Leta y’u Rwanda kubagoboka bakabasha kuzagumya gukora kuko n’igishoro bakoreshaga bamaze kukirya. Pacifique Sebatware ucuruza ibinyobwa i Goma abikuye mu Rwanda avuga ko we […]

COVID-19: Abanyarwanda barasabwa gukurikiza amabwiriza cyangwa bagasubizwa muri Guma mu rugo

Muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko Abanyarwanda bafite guhitamo kubahiriza amabwiriza ariho cyangwa gusubira muri Guma mu rugo. Ku munsi wa mbere wo gufungura ibikorwa bimwe na bimwe nyuma y’iminsi 45 ibikorwa hafi ya byose mu gihugu buhagaritswe, […]

Covid-19: Kugabanya no guhagarika imishahara; umuti usharira ku bakozi

Icyorezo cya Covid-19 cyazanye impinduka mu bice bitandukanye byubuzima rusange bwabantu: politiki, ubukungu, iyobokamana, imibereho myiza nibindi. Ni muri urwo rwego abakozi basanzwe bakorera imishahara ya buri kwezi bavuga ko ubuzima bubagoye muri iyi minsi batari guhembwa. Kubera icyorezo cya COVID-19, ibigo byinshi byafashe icyemezo cyo guhagarika imishahara y’abakozi babyo no gusesa amasezerano y’akazi kuri […]

Indishyi: Rusizi na Kabarondo bararira nk’uko byagenze muri Cadi

Kubona indishyi, nk’agaciro k’igihombo uwahohotewe aterwa n’icyaha yakorewe, ni urugamba rw’abahohotewe b’i Rusizi n’i Kabarondo mu Rwanda, rusa n’urw’ababuriye ababo mu gihugu cya Cadi. Itandukaniro ni uko abo muri Cadi babuze izo ndishyi barazitsindiye ubwo ubutabera muri Senegal bwakatiraga burundu Hissene Habre wabahohoteye. Ni mu gihe ku bo mu Rwanda, ubutabera bwa Suwedi n’ubw’u Bufaransa […]

Ngenzi na Barahira: Indishyi ku bahohotewe ziracyari kure nk’ukwezi

Imyaka ibaye hafi ibiri, Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu Bufaransa, ruhamije burundu Ngenzi Octavien na Barahira Tito kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyamara ku bahohotewe b’i Kabarondo, mu Burasirazuba, na n’ubu nta ndishyi! Uretse kuzitekeza no kwizera. Kuri bamwe basanga kubona indishyi biri kure nk’ukwezi. Nta mwana, nta muryango, ahora mu […]

Rwanda-MICT: Semanza Laurent ashobora gufungurwa kubera Covid-19

Kuva taliki ya 06 Mata ku gicamunsi, Hissène HabrĂ© wahoze ari Perezida wa Tchad ari mu muryango, mu mujyi wa Dakar, nyuma y’uruhusa rw’amezi abiri rumukura muri Gereza ya Cap Manuel, Senegal, mu rwego rwo kumurinda icyorezo cya Covid-19. Ese aho iki cyorezo nticyaba imbarutso yo gufungura abagome bose hirya no hino ku isi? Barimo […]

Kabarondo : Ngenzi, Barahira na Covid-19 ku munzani w’ubugome

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 b’i Kabarondo, mu Karere ka Kayonza, basanga ubugome Barahira Tito na Ngenzi Octavien bakoresheje mu kubica ari indengakamere kuruta na Covid-19, icyorezo kirimo kurimbura isi, kinababujije kwibuka ababo mu buryo bari bamenyereye. Ku wa gatatu tariki 13 Mata 1994; ku wa mbere 13 Mata 2020: imyaka 26 iruzuye! Kuva […]

Kwibuka26: Ubwigunge bwa MAM mu gihe cya Covid-19

Kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 byahuriranye gahunda yiswe #GumaMuRugo kubera akato ka Covid-19. Ni ubusharire bukomeye ku bacitse ku icumu. Ariko ni amahitamo y’ubuzima! Ni saa yine z’amanywa ku munsi wa gatatu w’icyumweru cyo kwibuka ku buryo budasanzwe jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. MAM, ku mpine z’amazina ye, ntakoma, yitangiriye […]

Ngenzi na Barahira: Abahohotewe batezwe imitego y’ikinyoma

Imyaka 26 irashize, Barahira Tito na Ngenzi Octavien, bigeze gusimburanwa ku buyobozi bwa Komini Kabarondo mu Burasirazuba, bagabye ku batutsi ibitero byo kubarimbura. Hashize hafi imyaka 2 Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwemeje burundu uruhare rwabo runabahanisha igifungo cya burundu. Ku bahohotewe, urugendo rugana ku butabera rwaranzwe n’ukuri guke, ndetse n’ibinyoma ku bakabarengeye. Kuva i […]