Uko inzego z’ubutasi zari ziteguye gufatira Kabuga mu ishyingurwa ry’umugore we zigaheba

Sangiza iyi nkuru

Mbere y’itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien wari umwe mu bantu batanu ba mbere bahigwa cyane ku Isi kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari amaze imyaka isaga 23 yihishahisha abakoraga ibishoboka byose ngo bamute muri yombi ndetse bamwe akagenda abava mu nzara.

Muri 2017 Kabuga yari yitezwe kugaragara mu muhango wo gushyingura umugore we, ariko ntihagira umuca iryera kugeza ubwo amaherezo avumburiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020.

Kabuga yashakanye na Josephine Mukazitoni, nubwo nta makuru agaragara y’ubukwe bwabo, n’igihe bwabereye, ndetse hakaba hatazwi neza ahahise h’umugore we mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru avuga ko bishoboka cyane ko umugore we yabanaga na we mu bwihisho nyuma y’aho atangiye gucika ubutabera, ndetse BBC ikaba yarigeze gutangaza ko ibinyamakuru byinshi byari byizeye ko bihishe ahantu hamwe muri Kenya nubwo nta bimenyetso bifatika byari bifite nk’uko bigarukwaho n’urubuga Heavy.com.

Ikidashidikanwaho, ni uko uyu muryango wari ufite umutungo muri Kenya kubera ko mu 2015, umugore wa Kabuga yagerageje kuburana umutungo uzwi nka Spanish Villas. Mukazitoni yari umwe mu banditseho uyu mutungo, ariko kuwubona ntibyamukundira kubera umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye wari wategetse gufatira imitungo ya Kabuga.

Uyu mugore wa Kabuga yaje gupfa ku itariki 03 Gashyantare 2017 ku myaka 75 aguye mu Bubiligi, impamvu y’urupfu rwe ntiyatangazwa, aza gushyingurwa i Waterloo nyuma y’icyumweru apfuye, ku itariki 11 Gashyantare 2017.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bubiligi byanditse ko umuhango wo gushyingura umugore wa Kabuga wakurikiraniwe hafi n’abayobozi bateganya kuza kuhabona umugabo wari umaze igihe acika ubutabera, ariko ntiyahatunguka.

Mu ishyingurwa rye, hatangajwe ko Mukazitoni yari amaze “imyaka myinshi aba mu Bubiligi akikijwe n’abana be benshi”. Bakomeje bavuga ko abayobozi bari bamaze imyaka batoteza uyu muryango, ndetse bikarushaho kuba bibi nyuma y’urupfu rwe.

Bivugwa ko mu ijoro ryabanjirije ishyingurwa rye, abantu benshi mu nzego z’ubutasi bageze mu rugo rw’uyu muryango bakarutera hejuru bashakisha ikintu cyose cyabamenyesha ahantu Kabuga aherereye bagaheba.

Abana be batangiye gukurikiranwa no kumvirizwa

Kuwa 16 Gicurasi 2020, abashinzwe ubutasi babashije kuvumbura aho Kabuga yari yihishe mu Bufaransa mu nkengero z’Umujyi wa Paris ahitwa Asnières-sur-Seine, nyuma yo kugenza abana be. Ibi byakozwe ku bufatanye bw’inzego z’ubutasi nyinshi zirimo iz’u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi, aho bamwe mu bana be babaga, zifatanyije n’Igipolisi cy’u Burayi (Europol).

Eric Emeraux, umwe mu bakuriye ibiro bikuru bya jandarumori bishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu, yabwiye Reuters ati: “Twabonye ko inzira z’abana barindaga se zahuriraga kuri Asnieres-sur-Seine. Twanamenye ko umwe mu bana be yahakodeshaga inzu yo kubamo”.

Nyuma yo kumenya iyi nzu, bashyizemo utwuma dufata amajwi ndetse batangira kuyikurikiranira hafi bizeye ko byashobokaga cyane ko hari undi muntu utari abana be wahabaga.

Abahungu be babiri bagarutsweho ubwo Kabuga yatabwaga muri yombi: Ni Alain Habumukiza, wakodeshaga iyo nzu ku bwa se, na Donatien Nshimyumuremyi, wari unahari ubwo se yatabwaga muri yombi. Bivugwa ko uyu yabaga mu Bubiligi, ariko akimukira mu Bufaransa nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 cyadukiye ngo ajye kwita kuri se ugeze mu zabukuru.

Nk’uko byemejwe n’abandi bantu bakodeshaga muri iyi nyubako, Kabuga ngo yari amaze nk’imyaka itatu cyangwa itanu ahaba. Ngo yabazwe incuro ebyiri mu 2019, ndetse anyuzwa mu cyuma mu 2016 buri gihe akoresha andi mazina. Umwe mu bakobwa ba Kabuga avugwaho kuba yaraherekeje se ku bitaro ngo amusemurire.

Iperereza ryabonye ko uyu mukobwa we witwa Bernadette Uwamariya, washakanye n’umuhungu wa Habyarimana, yishyuye ibihumbi 10 by’Amayero ibyo bitaro.

Bamwe mu bana be bashakanye n’ibikomerezwa

Abakobwa ba Kabuga bagiye bashakana n’abagabo b’ibikomerezwa nko mu 1993 ubwo umwe mu bakobwa be, yashyingiranwaga n’umuhungu mukuru wa Perezida Juvenal Habyarimana, wayoboye u Rwanda kuva muri Nyakanga 1973 kugeza muri Mata 1994.

Mu by’ukuri abakobwa babiri ba Kabuga nibo bashatswe n’abahungu ba Habyarimana. Bernadette Uwamariya yashyingiranwe na Jean Pierre Habyarimana (Wapfuye) mu 1993, naho uwitwa Françoise Mukanziza ashyingiranwa na Léon Habyarimana mu 1995, ubukwe bwabereye muri Kenya nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko undi umwe mu bakobwa ba Kabuga witwa Claudine Marie Twagirihirwe, yashakanye na François Ngirabatware, ufite umuvandimwe witwa Alphonse Ntilivamunda, wari warashakanye nawe n’umwe mu bakobwa ba Habyarimana witwa Jeanne. Aba bombi bakaba ari abahungu b’umucuruzi wari ukomeye mu Ruhengeri witwa Gaspard Munyampeta.

Undi mukobwa wa Kabuga witwa Winnie Musabeyezu, we yashakanye na Eugène Mbarushimana, wari Umunyamabanga Mukuru w’Interahamwe.

Undi witwa Félicité Mukademali, yashakanye na Augustin Ngirabatware (Udafitanye isano na François Ngirabatware), wari minisitiri w’igenamigambi mu 1994. Mu 2007 uyu yatawe muri yombi afatiwe mu Budage, akatirwa igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushishikariza gukora jenoside.

Umwe mu bantu begereye Ngirabatware yigeze kubwira Reuters ko hari igihe Kabuga yari yihishanye n’uyu mukwe we.

Dore abana bose ba Kabuga na Mukazitoni uko ari 11:

1. Gilbert Habumukiza
2. Félicité Mukademali (Paris)
3. Françoise Mukanziza (France)
4. Winnie Musabayezu
5. Pauline Musanabera
6. Donatien Nshimyumuremye (Bruxelles)
7. Innocent Twagirumukiza (Paris)
8. Claudine Marie Twagirihirwe (Cherry)
9. Bernadette Uwamariya
10. Angélique Uwihirwe (Paris)
11. Séraphine Uwimana (Londres).

Félicien Kabuga ashinjwa kuba ku isonga mu gutegura no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akaba afungiye mu Bufaransa aho ategerejwe kuburanishwa n’urwego IRMCT rwasimbuye TPIR.

Ubwo yagezwaga mu rukiko rwo mu Bufaransa bwa mbere nyuma yo gutabwa muri yombi, ku itariki 27 Gicurasi, yahakanye ibyaha aregwa avuga ko ari ibinyoma kandi nta Mututsi yigeze yica.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *