NERETSE: Urugendo rurerure rwo guhunga ubutabera asanga ubutabera

Umwaka wa 2019 wabaye uw’amateka y’ubutabera hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi. Usize hari umuntu wa mbere ubutabera bw’u Bubiligi buburanishije, bukamuhamya icyaha cya jenoside. Noneho ni na Neretse Fabiani w’umunyarwanda! Nyuma y’imyaka 25 yari amaze ahunga ubutabera bw’u Rwanda atazi ko aho ajya ahasanga ubutabera mpuzamahanga! Byari ku wa kane taliki ya 20.12.2019, ahagana saa […]

NERETSE: “Nakatirwa naba umwere nta cyo byahindura”

Neretse Fabien n'abamwunganiraga

Ni ku wa 20 Ukuboza 2019, nimugoroba. Igifungo cy’imyaka 25, ni cyo gihano cyemejwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Buruseli, mu Bubiligi, ku munyarwanda Fabiani Neretse, nyuma yo guhamwa n’icyaha cya jenoside n’ibyaha by’intambara. Mu rubanza rwe rwose, kuva rutangiye kugera rusozwa, byose yari yaburanye abihakana. Yari “inshuti y’abatutsi” ! Kuri we ni “akarengane kazarwanywa n’uburere […]

Neretse: Nk’inshuti y’abatutsi, yashyize ubuzima bwe mu kaga abafasha

Ubwo yari imbere y’urukiko rwa rubanda rw’i Buruseli, mu cyumweru cya kabiri cy’urubanza rwe, Neretse Fabiani yahakanye atsemba uruhare urwo ari rwo rwose muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Byaba kuba yaricishije abaturanyi be b’i Nyamirambo muri Kigali, byaba se kuba hari abantu bishwe n’umutwe w’interahamwe yashinze aho avuka i Mataba ho mu Ruhengeri. Kuri […]

Neretse: Ifoto y’Urukiko rwa rubanda rutegerejweho ubutabera

Urubanza rw’umunyarwanda Neretse Fabiani, ukurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rugeze mu cyumweru cya gatatu ruburanishwa n’Urukiko rwa rubanda -Cour d’assises- rw’i Buruseli, mu gihugu cy’u Bubiligi. Benshi bibaza iby’urwo rukiko ruhuriwemo n’abacamanza n’abaturage basanzwe. Ruteye rute? Rukora rute ? Rufite ubuhe bubasha ? Rutanga ikihe cyizere cy’ubutabera ku regwa n’abahohotewe ? Mu […]

Neretse: Ibigwi bye bya mbere byaba biri muri Rwezamenyo

Urubanza rwa Neretse Fabiani, aregwamo icyaha cya jenoside imbere y’Urukiko rwa rubanda rwa Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi, rugeze mu cyumweru cya gatatu, mu cyiciro cyo kumva abatangabuhamya. Hatagize igihinduka, urukiko rugomba kumva ku ruhare yaba yaragizemo mu iyicwa ry’abantu bagera kuri 13 i Nyamirambo, mu mujyi wa Kigali, munsi y’ahazwi nka Tapis Rouge. Bose […]

Rusizi : Kutagira amakuru ku manza za TPIR, byabavukije ubutabera

Abarokotse jenoside yakorewe abatututsi mu 1994 bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko kuba bataragize uruhare mu manza zabereye mu mahanga ku bakoze ibyaha bya jenoside byatumye bamwe bahabwa ibihano bito abandi nka BAGAMBIKI Emmanuel, wari perefe wa Cyangugu, bagirwa abere. Bifuza ko imanza zigasubirwamo ndetse bakagira uruhare mu gutanga amakuru n’ubuhamya ku bandi bakekwaho […]

Rusizi: Bifuza gusubirishamo urubanza rwa Bagambiki

Inkuru y’igifungo cya burundu Urukiko rw’ubujurire rwo muri Suwedi rwahanishije umunyarwanda Teodori Rukeratabaro, mu mpera za Mata 2019, ikomeje gutuma abahohotewe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, b’i Rusizi, basaba ko urubanza rwa Perefe Bagambiki Emmanuel wagizwe umwere n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwasubirishwamo. Yaba umwere ate ari we wayoboye ibitero byose akuriye […]