Abanyarwanda bakoreraga i Goma na Bukavu barasaba Leta kubagoboka

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu karere ka Rubavu, Rusizi na Nyamasheke bakoreraga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo baravuga ko bugarijwe n’ubukene bukabije buterwa n’uko imipaka yafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, bityo bagasaba Leta y’u Rwanda kubagoboka bakabasha kuzagumya gukora kuko n’igishoro bakoreshaga bamaze kukirya.

Pacifique Sebatware ucuruza ibinyobwa i Goma abikuye mu Rwanda avuga ko we na bagenzi be benshi bahangayitse kubera ko ibyo baranguye bifungiranye i Goma mu gihe bari kwicirwa n’inzara mu Rwanda kuko ntacyo bafite bahakorera.

Ati: “Nacuruzaga ibinyobwa bya Bralirwa na Skol mbiranguriye mu Rwanda , ubu twarahagaze ku buryo butunguranye , ibyari muri depots Goma ntitwizeye umutekano wabyo kadi kubona ibidutunga ni ikibazo. Mfite ideni rya Banki sinzi uko nzaryishyura ntinjiza.Turasaba ubuvugizi.”

Ibi byagarutsweho n’abagore bacuruzaga imboga n’imbuto mu Mujyi wa Goma no mu isoko mpuzamahanga riri ku mupaka munini, bavuga ko kuwufunga byabagizeho ingaruka zikomeye cyane.

Ineza Rachel yagize ati ati: “Ninjizaga ibihumbi bisaga bitatu ku munsi, ariko ubu sinkibona ninyungu y’amafaranga 500.”

Ku ruhande rw’abacuruza inyama muri iryo soko, na bo bavuga ko gufunga umupaka byabagizeho ingaruka nyinshi kuko umupaka utarafungwa bacuruzaga inyama z’inka zisaga 10 ku munsi , kuri ubu ntabwo bakibasha no gucuruza inka imwe.

Kwizera uba mu mujyi wa Rusizi, ucuruza inkweto n’ibitenge bituruka mu mujyi wa Bukavu avuga ko muri ibi bihe abayeho nabi. Mu kiganiro yagiranye na bwiza.com, yavuze ko yari atunzwe no kujya kuzana ibintu hakurya akabigurisha maze akabasha kubaho. Yagize ati: “Mu byukuri ubu tubayeho nabi, kuko twari dutunzwe no kujya kuzana ibicuruzwa hakurya, ibi bihe bya covid-19 twariye igishoro nacyo ubu cyarashize ndi kwiyambaza imiryango.”

Kwizera avuga ko kuba barafunze umupaka byamugize umushomeri kuko nta kazi ubu afite, agasaba ubuyobozi ko bwaba bubafasha bukabashakira ibyo baba barya kuko nabyo uyu munsi ntabyo bafite.

Mu kiganiro bwiza.com yagiranye na Meya wa Rusizi, Kayumba Ephrem , yavuze ko ku bacuruzaga ibiribwa muri Congo, hashyizweho uburyo bwo gukomeza gukora . Ati: “Hashyizweho uburyo abantu bajyana ibiribwa muri Kongo kuko ntabwo bagenda igihiriri, bishyira hamwe, bagashyira ibicuruzwa mu modoka akabitwara. Ubwo rero hari abahise babyumva vuba bajya mu makoperative, ubu ngubu nta kibazo kandi ubwo buryo ni bwo tugomba gukomeza gukoresha.”

Ku bagiragayo utundi turimo nko kumesa imyenda, ubufundi, ubuyede, n’ibindi yagize ati: “Bagomba gutangira kumenyera gushaka akazi mu Rwanda , kuko imirimo hafi ya yose iri gukorwa. Hano Kamembe hari imirimo itagira ingano. Mu Rwanda ku bw’amahire imirimo yose yarasubukuwe ku buryo abantu bakwiye kuyikora bakivanamo ko amaramuko yose bakwiye kuyakura muri Kongo.”

Kuba hari icyo kurya baba barahawe, nabwo yagize ati: “Mu bihe binyuranye twatanze ibyo kurya ariko ntekereza ko ubu kuva aho imirimo yose isubukuriwe uretse iy’abamotari tuzi itarasubukurwa, abantu badakwiriye kuvuga ngo barategereza ko babazanira ibyo kurya, bakwiye gushishikarira gukora. Amahirwe bashakiraga muri Congo no mu Rwanda arahari ku buryo tubona nta bantu bagombye kuremara batyo ngo barategereza ak’imuhana.”

Bwiza.com yashatse kumenya icyo ubuyozi bw’Akarere ka Rubavu kabivugaho maze duhamagara ku murongo wa telefone inshuro eshatu Meya Habyarimana Gilbert ntiyayifata. Twamwoherereje ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

Amakuru ava mu bubiko bw’Akarere ka Rubavu agaragaza ko mu bihe bisanzwe, umupaka wa ‘Petite Barrière’ ukoreshwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 55 na 60 ku munsi.

Tariki ya 21 Werurwe 2020 ni bwo hasohotse itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rishyiraho amabwiriza n’ingamba nshya zo gukumira ikwirakwira icyorezo cya Covid-19, zirimo gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu. Icyari cyemewe nyuma y’iryo tangazo ni ugutaha kw’Abanyarwanda babyifuza baturutse muri ibyo bihugu ndetse n’abandi barutuyemo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *