Icyorezo cya Covid-19 cyazanye impinduka mu bice bitandukanye byubuzima rusange bwabantu: politiki, ubukungu, iyobokamana, imibereho myiza nibindi. Ni muri urwo rwego abakozi basanzwe bakorera imishahara ya buri kwezi bavuga ko ubuzima bubagoye muri iyi minsi batari guhembwa.
Kubera icyorezo cya COVID-19, ibigo byinshi byafashe icyemezo cyo guhagarika imishahara y’abakozi babyo no gusesa amasezerano y’akazi kuri bamwe. Ibi byavuzwe henshi nko mu bigo bitwara abagenzi, ibigo by’amashuri, amakipe y’umupira w’amaguru, no muri Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) iherutse gufata icyemezo cyo kugabanya imishara yabakozi ku kigero cya 65%. Mu kiganiro bamwe mu bakozi bagiranye na Bwiza.com bavuze ko mu buzima busanzwe, umukozi agira impungenge zo kurya atakoze cyangwa se atinjiza ariko ngo ubu ni yo mahitamo ahari yonyine. Nshimiyimana Jean de Dieu yakoraga mu iduka ry’inkweto, ubu umushahara we wabaye uhagaze nyuma yo kumvikana numukoresha we. Uyu yatangarije Bwiza.com ko ibyabaye hari isomo byamuhaye. Ati : “Byanyeretse ko hari ibibazo biza umuntu ntacyo yabikoraho. Akazi ndagakunda, ndagashoboye ariko byabaye ngombwa ko ngahagarika. Byabaye ngombwa ko norohera umukoresha, nkajya kurya utwo nari narazigamye kuko na we ntiyari acyinjiza amafaranga.”
Kalimunda Olivier asanzwe atwara imodoka muri imwe muri sosiyete zitwara abagenzi, umushahara we wagabanyijwemo kabiri. Avuga ko yitoje kuzigama muri ibi bihe akaba ari gukoresha amafaranga make cyane ku munsi. Umulisa Ken we yatangarije Bwiza.com ko umukoresha we yamubwiye ko atazongera gukora ubucuruzi yakoraga. Avuga ati: “ Ntacyo nabikoraho kuba umuntu yafunga ubucuruzi bwe kandi nari mfite akazi. Gusa byanyigishije ko kwikorera ari wo mwanzuro nafata kuko ubu namaze gutakaza akazi.”
Aba bose bahuriza ku kuba ikibazo cya Covid-19 buri umwe wese cyaramugizeho ingaruka. Abakora mu bigo bitarasesa amasezerano yabo, ndetse n’abagabanyirijwe imishahara bafite impungenge ko aho bukera imishahara yabo ihagarara nk’uko n’abandi byabagendekeye. N’abakorera Leta barahungabanye Umwe mu bakozi bakorera Minisiteri waganiriye na Bwiza.com utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abantu benshi batekereza ko urwego rwabikorera ari rwo rufite ibibazo gusa, maze bakirengangiza ko abakozi ba Leta nabo bagezweho n’ingaruka zikomeye zo kuba bari mu rugo. Uyu yagize Ati: Buriya abantu benshi baribeshya ngo abakozi ba Leta babayeho neza, bakumva ko abantu bikorera ari bo bakubiswe na Covid-19. Birengagiza ko abakozi benshi babayeho mu madeni bahabwa n’amabanki ku buryo usanga umukozi ahembwa amafaranga adashobora gutunga umuryango we”. Yakomeje avuga ko usanga umukozi acungira ku mafaranga akura mu ngendo bakunze kugirira mu ntara cyangwa hanze y’igihugu, bityo akaba ari yo amufasha kubaho. Abakozi ba Leta nabo bavuga ko bakurikije igihombo leta ikomeje guhura nacyo no kuba abayobozi bakuru barigomwe umushahara w’ukwezi kwa 4, nabo bashobora kubigenderamo, umushahara wabo bita muke ukazabura bityo bakagabanywa. Abarimu nabo [nk’abavugwaho guhembwa umushahara muke] bari bafite izi mpungenge gusa kuri uyu wa 1 Gicurasi 2020, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere yabamaze impungenge ko bazakomeza guhembwa muri aya mezi bazaba batigisha. Hakenewe ingamba zikomeye zo kwita ku babuze akazi Samuel Munyakayanza, inzobere muri politiki, guhosha amakimbirane no kugarura amahoro asanga Leta ikwiye gufata ingamba zizita kuri abo bakozi bahuye n’ingaruka za COVID-19. Ubukungu u Rwanda rushingiraho ni serivisi kandi zitangwa n’aba bakozi. Abakozi ni ikingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu akaba ariyo mpamvu bakwiye kwitabwaho muri iki gihe nk’uko inzobere zibihurizaho . photo src: NBC
Ati: “Ndakubwiza ukuri, ingaruka zatewe n’icyorezo ku bari babeshejweho n’umushahara zigomba kugaragara. Si ibintu abantu bagomba gufata nk’ibintu byoroshye, bisaba gutegura ingamba zikaze zikumira ihungabana. Uko igihugu cyafashe uburyo bwo gukumira ihungabana ry’ubukungu bwacyo, ni kibikore no ku baturage bacy. Abakozi nibo bagira uruhare mu kuzamura ubukukungu. Nibaramuka bahuye n’ihungabana riturutse ku mitekerereze yo kubura akazi cyangwa kubura umushara , igihugu kizahababarira.”


