EALA: Abadepite baraburana agahimbazamusyi ka miliyoni $ 2 batahawe

Sangiza iyi nkuru

Abadepite b’inteko ishingamategeko ya Afurika y’Iburasirazuba(EALA) bakomeje gutakambira Ubunyamabanga bw’uyu muryango babusaba kubaha agahimbazamusyi ka miliyoni 2 z’Amadorari batahawe.

Aba badepite bavuga ko inama bakoze kuva muri Werurwe hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19, Ubuyanyamabanga bw’uyu muryango butarabishyura amafaranga y’agahimbazamusyi kagera kuri miliyoni 2 z’amadorari.

Hashize igihe kinini mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba havugwa ibibazo by’ubukungu butifashe neza, ahanini bishingiye ku gutinda kwishura imisanzu ku bihugu binyamuryango nk’u Burundi na Sudani y’Epfo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Liberat Mfumukeko yemera ko izi nama zabaye zigomba gutangirwa agahimbazamusyi, gusa akongeraho ko muri ibi bihe umuryango ufite ibibazo by’ubukungu.

Chimp Reports yanditse ko mu busesenguzi bwakozwe bwagaragaje ko buri mudepite wa EALA, yishyuza amadolari 160 y’agahimbazamusyi ka buri nama, hiyongeraho amadorari 400 y’urugendo n’itumanaho. Aya yose akiyongera ku mushahara ungana n’amadorai 6000 yemerwa buri kwezi, byose hamwe bikabaka miliyoni 2 z’amadorari.

Ubusanzwe Inteko Ishingamategeko ya EALA ni rwo rwego rujyana amafaranga menshi mu ngengo y’imari ya Afurika y’Iburasirazuba aho rukoresha asaga 40 %. Izindi nzego zirimo Ubunyamabanga, urukiko rw’uyu muryango n’abandi bakozi bakorera uyu muryango batwara asigaye.

Bivugwa ko mu mwaka 2019, uyu muryango nabwo wagonzwe n’ikibazo cy’ubukungu ukaguza umwenda wa miliyoni 2 z’Amadorari mu kigega cyawo cy’ingoboka kugirango wishyure abakozi.

Binyuze mu ibaruwa yashyizweho umukono na Martin Ngoga uyobora inteko ishingamategeko ya EALA, uyu muryango wongeye kwandika usaba inguzanyo mu kigega cya EAC General Reserve Fund, aho iyi baruwa ivuga ko EAC izishyura ari uko abanyamuryango bayo bamaze gukemura ibibazo by’ibirarane barimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *