Karasira Aimable kuri uyu wa 1 Nzeri 2020 yavuze ko hari umuntu uherutse kumusaba guhunga Kigali, ngo kuko hagiye kuba umutekano muke.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Mecky Kayiranga, umunyamakuru wa Bwiza TV na Bwiza.com cyakoraga ubusesenguzi ku mikorere y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ikiganiro cyose
Karasira Aimable anenga abitwa ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda basa n’abatagira umurongo uhamye bagenderaho. Ngo icyo bakora gusa, ni ukugendera ku bihuha ndetse n’indagu.
Mu busesenguzi bwe, yavuze ko nyuma y’ifatwa rya Paul Rusesabagina na we warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda, bagenzi be bagiye gukwirakwiza ibihuha byinshi.
Ni bwo yaje gukomoza ku makuru amaze iminsi akwirakwizwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo Padiri Nahimana Thomas bifashishije imbuga nkoranyambaga, bavuga ku buzima bw’ Umukuru w’Igihugu.
Mu gihe ayo makuru akomeje gukwirakwizwa n’aba bantu, ngo ejo bundi tariki ya 31 Kanama 2020, hari uwasabye Karasira guhunga, nabwo agendeye kuri iki kinyoma.
Karasira yasubije uyu hamwe n’abandi ati: “Nkanjye uri i Kigali, ubuzima buri gukomeza. Ibihuha byose muvuga nta na kimwe gihari rwose! Nk’umuntu wambwiraga ngo nimve mu mujyi wa Kigali ngo kagiye kuba, imirimo yose irakorwa neza, ikibazo dufite ni Covid kandi nayo izagenda.”
Mu gihe abarwanya ubutegetsi bakomeje gukwirakwiza aya makuru, Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 1 Nzeri 2020 yagaragaye imbonankubone mu muhango w’irahira rya Akinwumi Adesina watorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD/AfDB), wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mpuzashusho (video conference).
Karasira Aimable yavuze ko uku gukomeza gukwirakwiza ibihuha kw’abarwanya ubutegetsi nta kindi kuba kugambiriye kitari ugushyushya mu mitwe abantu no kurangaza urubyiruko barushora mu ntambara bo badashobora kujyanamo abana babo.
Ikiganiro cyose


