Umuhanzi Possible arashinja Social Mula kumwiba indirimbo ye Margarita yari imaze imyaka isaga 4 ikozwe ibintu Possible agereranya no konka amaraso yâumukene.
Hashize umunsi umwe, Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula ashyize hanze indirimbo nshya yise âMarigaritaâ, ishushanya umukobwa ukunda kwinywera umuvinyo akanga âbyeriâ urunuka yanga ko yazatumayongera ibiro.
Ni indirimbo yumvikanisha uyu mukobwa nkâukunda ibirori no kwishimisha ariko agakunda gukururana nâabifite kuko anywa ibihenze gusa.
Muri iyi ndirimbo Social Mula hari aho aririmba ati âMarigarita akunda ka wine ,mu gitondo ari hangover, none njye nasanze ntazabivamo. Rimwe mba mfite aya byeri, ubundi nkabura aya wine.â
Indirimbo Indirimbo Marigarita ya Possilbe imaze imyaka 4
Mu kiganiro Umuhanzi Possible yagiranye na Yago TV, yasobanuye ko ibyo Social Mula yakoze abigereranya no kunywa amaraso yâumukene.
Yagize atiâ Mu Kinyarwanda baca umugani ngo, Kunywa amaraso yâumukene ni ukumwica kabiri. Nanjye ibyo Social yankoreye ninko kunyicaâ.
Possible yakomeje avuga ko indirimbo ye Marigarita yayisohoye mu mwaka wa 2015, ikaba yari yaratunganijwe na T. Brown.
Ku ruhande rwa Social Mula we avuga Iyi ndirimbo yayikoze mu 2015, ariko akaza kuyishyira ku ruhande akabanza gukora izindi.
Social Mula avuga ko uyu muhanzi ashaka kuzamukira ku izina rye akavuga ko ndetse yigeze kumusaba imbabazi, akibaza izo mbabazi impamvu yazimusabye kandi yari azi ko atari we uri mu mafuti.
Ati âT-Brown yadufashe amajwi twese ariko ni njye wabanje. Icyo namusaba ni ugushyira umutima hamwe kuko nawe ibye bizaza kubera Imana. Imbabazi yansabye zari izâiki? Nta kindi ashaka ni ukuzamukira ku izina ryanjye. Biratangaje kubona umuntu yifata akiyitirira igihangano cyâundi nâabantu bamwe bakabyemera!â
Possible we avuga ko atigeze asaba imbabazi Social Mula kuko nta nimero ze agira. Uyu musore ngo nta gahunda yo kujyana Social Mula mu nkiko ariko yemeza ko yababajwe nâibyabaye.
Producer T-Brown uvugwaho gutanga indirimbo ya Social Mula,avuga ko yagerageje kumuvugisha ariko ntiyaboneka
Possible yagaragajeko yifuza ko indirimbo ya Sicial Mula yasibwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko yarengeye amabwiriza agenga imitungo mu byâubwenge.
Possible yamennyekanye mu ndirimbo Amasoni yakunzwe nâabatari bake.


