Nyuma y’ urugendo rw’ amasaha 48 aherutse kugirira mu Rwanda, Perezida wa Bénin, Patrice Guillaume Athanase Talon yatangaje ko nta munyafurika uzongera kwishyuzwa VISA yinjira muri icyo gihugu.

Perezida wa Bénin afashe iki cyemezo akurikije urugero rwa Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame wavanyeho gahunda yo kwaka Abanyafurika VISA kugira ngo binjire ku butaka bw’ igihugu cye.
Talon yagize ati:” Ngendeye ku bunararibonye nigiye ku Rwanda nanjye nemeje ko nta munyafurika ugomba kwakwa VISA yinjira muri Bénin ”.
Perezida Patrice Guillaume Athanase Talon yemera ko ubutwererana hagati y’ ibihugu bikiri mu nzira y’ amajyambere ( la coopération Sud-Sud ) bushobora kubyara umusaruro ukomeye ndetse bikanabera abandi urugero rwiza nk’ uko yabitangirije Les Nouvelles Tribunes.
Perezida Talon wimitswe ku italiki ya 6 Mata 2016, ntiyigeze agaragara mu rubuga rwa politiki ahubwo yari asanzwe akorera Urugaga rw’ Abikorera, ashimangira ko imikoranire y’ igihugu cye n’ u Rwanda izatuma ubukungu buzamuka biciye mu bukerarugendo busanzwe budakora nk’ uko bikwiriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


