Ubufatanye hagati ya Congo Kinshasa n’u Burundi bukomeje kongerwamo ingufu, nk’uko byemejwe n’abaminisitiri b’ingabo b’ibihugu byombi bashimangiye ibi mu nama isanzwe ya 18 ya Komite Idasanzwe ya Tekiniki y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Ubwirinzi, n’Umutekano, yabereye i Bujumbura mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu nama yabo, Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Guy Kabombo Muadiamvita na mugenzi we w’u Burundi, Marie-Chantal Nijimbere, bibanze ku gushimangira ubufatanye buhuza ibihugu byabo byombi.
Ubu bufatanye bivugwa ko bugamije ahanini kurwanya imitwe y’inyeshyamba n’ingabo z’abanzi zibangamiye akarere k’umupaka kandi zihungabanya umutekano wa Congo Kinshasa n’u Burundi nk’uko inkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Kubera ko ibihugu byombi bisangiye imipaka kandi bigahura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, Ingabo za Congo Kinshasa n’u Burundi (FARDC na FDNB) zishyize imbere gushimangira ibikorwa bihuriweho.
Muri iyi nama nyafurika ku by’umutekano yabereye i Bujumbura, Minisitiri w’Ingabo za Congo yongeye gushimangira ko hakenewe byihutirwa ingamba za Afurika zo guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.
Yanashimangiye ko hakenewe kubaha ubusugire bwa Congo n’ubumwe bw’igihugu ndetse no gushyira mu bikorwa amabwiriza yo guhagarika intambara.
Minisitiri Guy Kabombo Muadiamvita yasabye kandi ko amasezerano ya Doha na Washington yashyirwa mu bikorwa neza, ndetse no gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 2773 w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano.
Ku ruhande rwabyo, ibihugu bya Afurika byitabiriye iyi nama byashimangiye ko hakenewe gushimangira ubufatanye bw’umugabane wa Afurika mu kurwanya iterabwoba n’ibibazo by’umutekano mpuzamahanga.
Usibye ihuriro rya AFC/M23, ntabwo twabashije kumenya niba muri iyi nama haranaganiriwe ku Yindi mitwe y’inyeshyamba ikorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa yahoze irwanya ubu ikaba yarabaye igikoresho cy’ubutegetsi mu bikorwa rimwe na rimwe buba budashaka kwemera ko bufitemo uruhare nk’ibyo guhohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.


