CNLG yatangiye ibarura ry'abarokotse jenoside bakeneye ubufasha bwihutirwa

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) ifatanyije n’indi miryango, kuri uyu wa kabiri batangije ibarura kugirango hamenyekane abarokotse jenoside batishoboye bacyeneye ubufasha bwigutirwa.
Iki gikorwa cyatangiranye n’ingo z’abarokotse jenoside zirenga 70 zo mu midugudu 6 yo mu karere ka Rusizi ndetse bigakomereza mu turere twa Rulindo, Gatsibo, Nyagatare, Kayonza, Rwamagana na Bugesera.
James Nzirimo, ushinzwe ubukangurambaga muri CNLG yatangaje ko impamvu y’iri barura ari ukugaragaza ibibazo abarokotse jenoside bafite no kureba uburyo ibyo bibazo byashakirwa ibisubizo.
Ariko yagaragaje ko ingorane bazahura nazo ari uko benshi batagituye aho barokokeye, bigatuma batabasha kubona uko bakora ubuhinzi, ndetse no kuba inkunga bamwe bagenerwa y’ingoboka ibageraho itinze, ndetse no kureba uko ingengabitekerezo ya jenoside ihagaze.
Abarokotse jenoside kandi bafite ikibazo cy’inzu zagiye zubakwa hakoreshejwe ibikoresho bitujuje ubuziranenge byatumye zimwe zarahise zisaza hakiri kare hakaba hacyenewe ubuvugizi mu bigo bya leta n’abikorera hashyirweho ikigega cyo kugoboka abafite inzu zangiritse.
Ikigega cya leta gishinzwe gufasha abarokotse jenoside batishoboye (FARG), cyatangaje muri uyu mwaka ko hacyenewe miliyari 28 kugirango inzu z’abarokotse jenoside zimeze nabi zibashe gusanwa. Mu ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2012 ryagaragaje ko inzu ibihumbi cumi na bibiri na Magana atandatu.
(FARG) ikaba ifite ingengo y’imari ya miliyari 28, mu gihe ayagenewe iki gikorwa ari miliyari 3,1 gusa.
FARG yagaragaje ko abarenga ibihumbi icyenda barangije amashuri yisumbuye bacyeneye ubufasha bwo gukomeza muri kaminuza, mu gihe abarenga ibihumbi bibiri n’ijana na batanu bacikirije amashuri bakiri mu mashuri abanza, abandi ibihumbi bitatu na Magana atanu na mirongo inani na babiri bacikirije amashuri bari mu mashuri yisumbuye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *