Kuki Ruganzu Ndoli yakuyemo imyenda ubwo yamenyaga ko umugabo wa nyirasenge ashaka kumwica?

Sangiza iyi nkuru

Ruganzu II Ndoli umwami wayoboye u Rwanda mu bihe bigoye, birimo no gushaka kwicwa ariko ntibyagerwaho ahungishirizwa kwa nyirasenge Nyabunyana i Karagwe.
Ruganzu
Ndahiro Cyamatare cya Yuhi Gahima ka Mibambwe Mutabazi abonye ko bene se wabo bagiye kumuvana ku ngoma, ni bwo yigiriye inama yo guhungisha umuhungu we kugirango batazamwica azabone uko yima ingoma.
Mu gihe Ndoli yari amaze igihe ageze kwa nyirasenge umugabo we Karemera yamuhigishije uruhindu ategeka n’abagaragu be kumuhitana bityo ntazabone uko asubira mu Rwanda kwima ingoma.
Karemera, umugabo wa Nyabunyana, nyirasenge wa Ndori yageze aho ashaka kumwica,umunsi yitegura kumwicisha ari mu rwuri aragiye inyana, arabimenya abwira abandi bana bangana bakuramo imyambaro yabo, abaje kumwica bahageze bayoberwa uwo ari we.
Ubwa kabiri amwohereza kuvoma,amuha akabindi gahanguye kugirango abamwica batazamuyoberwa Ndori nawe abigira ubwenge, abwira abo bana bose kwiyita Ndori no guhangura utubindi twabo.
Bahageze na none bayoberwa Ndori uwo ari we,babaza abana bose amazina yabo, umwe ati ndi Ndori iwacu undi ati ndi Ndori iwacu abicanyi birabayobera, Ndoir akira atyo.
Karemera biramurakaza,ni ko kwiga amayeri yo kujya kumwicira mu muhigo ni bwo amubwiye ati ejo uzitegure tujye guhiga Ndori afata umuheto we n’imyambi n’icumu n’imbwa ze baragenda.
Bageze mw’ishyamba Ndori areba umugabo wa nyirasenge ku jisho, aranyonyomba, aba aramucitse maze yisubirira imuhira kwa Nyirasenge dore ko umutima wari umaze kumukukamo amubonye arishima.
Karemera abonye ko Ndori amunaniye yiga amayeri ya nyuma ni bwo amubwiye ngo bajye gutwika uruvumba rw’ibyatsi,Ndori aremera baragenda.
Ariko Karemera yari yabwiye abantu aho bamutegera bakamwica ni bwo amutegetse aho atwika aho ari ho, Ndori yigira hirya, afata ifumbi y’umuriro ayishyira ku mwambi ni bwo arashe aho yagombaga gutwika.
Haragurumana kandi ibyatsi bishya ari byinshi, maze Ndori akuramo ake karenge aritahira,Karemera nawe kuko atongeye kubona Ndori kandi ibyatsi byose yabitwitse ataha yibwira ko Ndori yatashye.
Umugabo ageze imuhira yibarisha umugore we bya nyirarureshwa aho Ndori ari,undi ati ese abe ari wowe ugomba kumbwira aho ari ni jye ubaza? Karemera yirya akara yibwira ko Ndori noneho yapfuye, naho nyirasenge yamuhishe.
Ruganzu Ndori yaje kubunduka asu bira mu Rwanda anyuze mu nzitane n’urusobe rw’ibibazo ariko amaze kwambara ikamba, ingoma zose zari zarabonetse ariko Kalinga yarabuze.
Bakomeza kuyishaka kubera ko bajyaga bumva ijwi ryayo aho yavugiraga bukeye baza kuhagera ariko basanga yizingiyeho inzoka ya rutura.
Abantu bose bagira ubwoba ntihagira n’umwe utinyuka kuyikuraho ngo umupfumu ni we wabagiriye inama yo kuhabagira ikimasa,ni bwo babikoze, bamaze kukibaga, bahacana umuriro botsa inyama inzoka ihumuriwe irigorora iba kuri Kalinga maze bashobora kuyivana kuri Kalinga.
Ingoma ni bwo bayicyuye, Ndori ingoma ziramuvugira amahanga aramuyoboka abahinza baramutinya, baza kumuhakwaho,Ndori aba umwami uganje, u Rwanda ruratunga ruratunganirwa, amahoro araruhumekera, maze ibihugu byose biha u Rwanda impundu.

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *