Abashinzwe gusigasira inyamanswa zo muri pariki mu Rwanda baratangaza ko bafite icyizere cy’uko umubare w’Ingagi uzakomeza kwiyongera mu gihugu nubwo hakomeje kugaragazwa impungenge z’uko izi nyamanswa zishobora gucika kw’isi vuba aha.
Ihuriro mpuzamahanga ry’abashinzwe kubungabunga ibidukikije bagaragaje ukuntu amoko amwe y’inyamanswa by’umwihariko Ingagi, agenda agabanyuka bikabije ku isi.
Nk’uko raporo yashyizwe ahagaragaramuri kongere ya World Conservation kuri iki cyumweru gishize muri Hawaii, ngo isi isigaranye amoko 80,000 y’inyamanswa, 24,000 by’aya moko bikaba byugarijwe na barushimusi, umutekano mucye n’ibindi bikorwa bya kimuntu.

Ingagi zo mu burasirazuba zigizwe n’amoko 2; Beringei Beringei cyangwa se Ingagi zo mu misozi zisangwa mu Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, n’ubundi bwoko na none usanga muri Congo.
Iyi raporo ivuga ko umubare wazo wagiye ugabanuka ku kigero cya 70% mu myaka 20 ishize, cyane cyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo bivugwa gutyo ariko, Prosper Uwingeri, umukozi muri Pariki y’ibirunga, yabwiye KTPress dukesha iyi nkuru ko Ingagi zo mu misozi mu Rwanda zitari kugabanyuka ahubwo zirimo kwiyongera. Yongeyeho ko izi Ngagi zo mu misozi ari zo zikunze gusurwa cyane kandi ko zigirana ubucuti n’ikiremwamuntu.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko hari Ingagi zisaga 800 usanga mu Rwanda, Congo, no muri pariki ya Bwindi muri Uganda.
U Rwanda rwonyine rucumbikiye Ingagi 304, mu gihe Uganda icumbikiye 400, naho 100 zikaba zisangwa muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku kijyanye n’u Rwanda, Igikorwa cyo Kwita Izina Ingagi kiba buri mwaka kigaragaza ko buri mwaka umubare w’Ingagi mu Rwanda wiyongera kugera kuri 25. Kuva mu 2005 u Rwanda rukaba rumaze kwita izina abana b’Ingagi basaga 283.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yujuje ibyangombwa kandi irinzwe neza nk’uko byemezwa na Uwingeri.

Kuva mu 2005, guverinoma y’u Rwanda yashyize uburyo bwo gutuma abaturage begereye pariki bakura inyungu mu mafaranga zinjiza, aho 5% by’umusaruro wa buri mwaka ugomba kujya usigarana aba baturage.
Kuva icyo gihe, imishinga igera muri 480 igizwe n’amashuri, ibigo nderabuzima , kubona amazi meza n’ibindi yatewe inkunga ibarirwa muri miliyari 2,63 y’amafaranga y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




