Gasasira Gaspard wahoze ari umunyamakuru yatabarutse

Sangiza iyi nkuru

Gasasira Gaspard wakoreraga Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), yapfuye mu masaya ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri 2016, iby’urupfu rwe bikaba bikiri amayobera kuko yapfuye mu gihe yiteguraga kujya ku kazi.
Gaspard
Gasasira Gaspard yabyutse mu masaha ya mu gitondo agiye kwitegura kujya ku kazi, yicara iwe mu rugo bigaragara ko afite intege nkeya, mukanya gato umukozi wo mu rugo amusanga aho yari yicaye abona atagihumeka, nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.
Dr Bideri Diogène bakoranaga muri CNLG, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi, ko kuri uyu wa Kabiri, Gasasira Gaspard yagiye ku kazi nk’ibisanzwe, ndetse ngo mu bigaragarira amaso nta kibazo cy’uburwayi cyangwa ikindi kitagenda babonaga afite, nawe avuga ko babikiwe n’umuryango we bakagwa mu kantu.
Umurambo wa Gasasira Gaspard wahise ujyanywa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, kugirango ukorerwe isuzuma.
Gasasira Gaspard yari umukozi wa CNLG ushinzwe gushyira inzibutso za Jenoside mu murage w’isi, ariko yabanje no gukora ibijyanye n’itangazamakuru muri iyi Komisiyo. Yanabaye umunyamakuru, akaba yarandikiye Imvaho Nshya na Kinyamateka.
Uyu nyakwigendera uvuka mu Karere ka Nyanza ahahoze hitwa muri Komine Muhira atabarutse mu gihe muri Kanama 2016, aribwo na nyina umubyara nawe aherutse kwitaba Imana. Imana imuhe ukiruhuko kidashira!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *