Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umukuru w’igihugu yerekeje mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu by’ubuhinzi butangiza ibidukikije muri Afrika Africa Green Revolution Forum , AGRF 2016.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu bari butange ibiganiro muri iyi nama ahagana mu ma saa cyenda ku isaha ya hano mu Rwanda. Abitabiriye iyi nama bakaba baganira ku buryo bwo guteza imbere politiki z’ubuhinzi no kubona ishoramari muri uru rwego muri Afurika.
Iyi nama ikaba yiga ahanini ku bigendanye n’iterambere ry’ubuhinzi ku mugabane w’Afrika, ndetse n’imbogamizi abahinzi bahura nazo nk’ihindagurika ry’ikirere, ibi bikagira ingaruka zikomeye ku bahinzi ndetse n’abaturage b’Afrika ku bigendanye no kwihaza mu mirire.
Hazabaho kandi no kungurana ibitekerezo ku buhinzi muri Afurika, gusangira ubunararibonye muri urwo rwego, byose bigamije guteza imbere ubuhinzi, n’uburyo iyo hagize igihinduka gato mu iteganyagihe usanga imiryango y’abahinzi bato hahura n’ingaruka zitoroshye harimo no kwicwa n’inzara.
Iyi nama biteganyijwe ko yitabirwa n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Ghana, Cote d’Ivoire ndetse n’umunyamerika w’umuherwe washinze Microsoft Bill Gates ndetse na David Rockefeller, uzwi cyane mu bigendanye n’ishoramari n’amabanki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




