EACJ: Urubanza Rujugiro Tribert akurikiranyemo guverinoma y’u Rwanda rwasubukuwe

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert akomeje urugamba rwo gusubirana imitungo ye yafatiriwe na guverinoma y’u Rwanda, aho kuri uyu wa kabiri urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rw’Ubutabera (EACJ) rwatangiye kumva imiterere y’ikirego Rujugiro yarushyikirije arega guverinoma y’u Rwanda gufatira imitungo ye mu buryo bunyuranyije n’amategeko nyuma yo kujurira kwe ubwo yatsindwaga mbere.

Ibi bikaba bije bikurikira icyemezo cyo mu Ugushyingo 2014 cy’urwego rwa EACJ rushinzwe guharanira guhindura ibyemezo byafashwe rwategetse ko icyumba cy’ibanze cy’urukiko gukurikirana iki kibazo kubera icyo rwise kudakurikiza amategeko.

vlcsnap-2015-02-07-12h05m20s26
Rujugiro Ayabatwa Philbert

Nk’uko byatangajwe n’umwanditsi w’urukiko, Yufnalis Okubo, ngo kuri uyu wa kabiri icyakozwe kwari ukumva uko urubanza ruteye no gutegura amatariki kumva urubanza bizakomereza.

Uyu mugabo avuga ko hari n’abandi bantu bafite imigabane mu nyubako ya UTC basabye ko nabo baza muri uru rubanza nabyo ngo bikazigwa ubwo hazaba humvwa imiterere y’urubanza.

Rujugiro abinyujije muri UTC afitemo imigabane myinshi kurusha abandi, yaregeye uru rukiko nyafurika rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, ashinja guverinoma y’u Rwanda kuba inyuma y’icyemezo cya komisiyo y’Umujyi wa Kigali ishinzwe gucunga imitungo yatawe nab a nyirayo, icyemezo cyatumye inyubako y’ubucuruzi izwi nka Union Trade Centre ifatirwa nyuma y’uko uyu afashe inzira y’ubuhungiro.

Usibye iyi nyubako ifite agaciro ka miliyoni 20 z’Amadolari, Rujugiro aranashaka gusubizwa indi mitungo ye yafatiriwe irimo umudugudu uri I Gikondo mu Karere ka Kicukiro n’uruganda rw’icyayi.

Rujugiro ariko ku rundi ruhande mu Ugushyingo 2014 yari yatsinzwe urubanza, ubwo urukiko rwanzuraga ko habayeho kunyuranya n’ibiteganywa n’amasezerano agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ariko ahita ajurira.

Hatitawe ku byavugwaga n’impande zombi n’abajyanama bazo, urukiko rw’ubujurire rwahise rutegeka ko urubanza rwongera kumvwa bushyashya mu rw’ibanze nyuma yo kugaragaza ko mbere nta bimenyetso byatanzwe.

Iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga ko bisobanuye ko uru rubanza ruzongera kumvwa na ba bacamanza ba mbere, impinduka zikazaba gusa ku mucamanza mukuru. Umucamanza mukuru washyizweho muri uru rubanza akaba ari Monica Mugenyi uzasimbura Jean Bosco Butasi.

4290347144_31b40d8e22
Inyubako ya Union Trade Centre

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye, yatangaje ko hari itsinda ry’abanyamategeko rihagarariye guverinoma y’u Rwanda mu kumva urubanza.

Abanenga leta y’u Rwanda bavuga ko ikoresha iri tegeko ryo gucunga imitungo yasizwe na ba nyirayo igamije kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Rujugiro Ayabatwa akaba yarigeze no gushinjwa gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Rujugiro Tribert yashyizwe ku rutonde rwa Forbes nk’umwe mu baherwe ku mugabane wa Afurika na miliyoni 280 z’Amadolari. Kugeza mu 2010, yari umujyanama mu by’ubukungu wa perezida Kagame, nyuma yo kutumvikana afata iy’ubuhungiro muri Afurika y’Epfo.

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda ariko asobanura icyemezo cya guverinoma y’u Rwanda nk’icyemezo kigamije gucunga neza imitungo yatawe na ba nyirayo. Avuga ko komisiyo yashyizweho ishinzwe gucunga iyi mitungo itagamije kuyigarurira.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *