Ikiciro cya kabiri cy’impunzi z’Abarundi kirataha mu masaha make

Sangiza iyi nkuru

Ikiiciro cya kabiri cy’impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mahama mu burasirazuba bw’u Rwanda kizatahuka kuwa kane tariki ya 10 Nzeri, nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryabitangaje.

Ni nyuma y’ibyumweru bibiri icyiciro cya mbere cy’izo mpunzi zikabakaba 500 zitahutse, nyuma y’ubwumvikane bwabayeho hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi.

Ku wa kane w’icyumweru gishize intumwa z’ibihugu byombi na UNHCR bahuriye mu yindi nama yari igamije ku gucyura icyiciro cya kabiri cy’impunzi, hemezwa ko icyiciro cya kabiri kizataha ku wa Kane tariki ya 10.

Elise Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, yavuze ko bari “kuzuza ibisabwa ku bantu hafi 550” ngo bazahaguruke ku wa kane, akemeza ko hazataha ababarirwa muri 500 ngo kuko hari abashobora kwisubira ku cyemezo cyabo cyo gutaha.

Ubwo impunzi za mbere zacyurwaga zivuye i Mahama, UNHCR yavuze ko hatahuwe hafi 500 kuko ikigo cy’agateganyo kiri ku ruhande rw’u Burundi ari wo mubare kibasha kwakira.

Icyo gihe umuvugizi wa Ministeri y’umutekano mu Burundi yabwiye BBC ko biteguye “kwakira impunzi zigera ku 1,200” icya rimwe kuko bateguye ibigo bibiri byabasha kubakira.

Kugeza ubu impunzi 3,637 zigizwe n’imiryango 958 zimaze kwiyandikisha muri iyi nkambi ngo zitahe nk’uko UNHCR ibivuga.

Kuzicyura byakurikiye amagambo ya Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye washinje u Rwanda “gufata nk’ingwate impunzi z’Abarundi”, ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yahakanye avuga ko “atari rwo rufite impunzi nyinshi z’Abarundi mu karere”.

Ubwo impunzi za mbere zacyurwaga, mu buryo budasanzwe, ku mupaka wa Nemba ku ruhande rw’u Rwanda hari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutazi, na ho ku ruhande rw’u Burundi hari ba Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Umuvugizi wa UNHCR yavuze ko kugeza ku wa gatanu w’icyumweru gishize mu nkambi ya Mahama “hari hamaze kwiyandikisha hafi impunzi 3,000” zishaka gutaha.

Inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe icumbikiye impunzi zirenga 60,000 z’Abarundi, izindi zirenga 10,000 zikaba ziba mu mijyi ya Kigali na Huye nk’uko UNHCR ibivuga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ikiciro cya kabiri cy’impunzi z’Abarundi kirataha mu masaha make
    kaz kaz bazatahuk amahor yuwiteka iman ibah itek nitekan kazkaz

  2. Ikiciro cya kabiri cy’impunzi z’Abarundi kirataha mu masaha make
    kaz kaz bazatahuk amahor yuwiteka iman ibah itek nitekan kazkaz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *