Bibiliya ivuga ukuri kudashidikanywaho iyo igira iti “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi” (Imigani 13:20). Uwo mugani uvuga ibirenze ibyo kugirana n’umuntu imishyikirano isanzwe. Ijambo ‘kugendana’ ryumvikanisha imishyikirano ihoraho.
* Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyasobanuye uwo murongo kigira kiti “kugendana n’umuntu byumvikanisha kugirana na we ubucuti.” Ese ntiwemera ko dukunze kwigana abo dukunda? Bashobora gutuma dukora ibintu bibi cyangwa byiza, kubera ko tuba twumva tudashaka kubahemukira.
3 Niba dushaka kuguma mu rukundo rw’Imana, tugomba gushaka incuti zizadushishikariza gukora ibyiza. Ibyo twabigeraho dute? Mu magambo make, twabigeraho dukunda abo Imana ikunda, incuti zayo akaba ari zo tugira incuti zacu.
Niba uzi amategeko y’Imana, ukaba uyemera ndetse ukanayubahiriza, ukibuka gusaba Imana imbabazi mu gihe umutima ugushinja, icyo gihe uzaba uri inshuti y’Imana kandi n’abana bayo bazifuza kukugira inshuti kuko uzaberera imbuto nziza, ariko niba utanemera yo, ukora ibihabanye n’ibyo idusaba, n’abana bayo ntibazakwifuzaho ubucuti.
Gusa na none twibuke ko Imana yanga icyaha ariko ntiyanga abanyabyaha, bityo ikaba yemera uyigarukira mu gihe yari yayobye. dushake inshuti nziza kuko niyo nzira nziza yo kugana ahera mu ijuru!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


