Abakozi 7 b’Ikigo cy’umutungo kamere mu maboko ya polisi

Sangiza iyi nkuru

Abakozi 7 b’Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere bamaze hafi icyumweru mu maboko ya polisi bakurikiranweho guhimba ibyangombwa by’ubutaka .

Bose uko ari barindwi bakoraga mu bijyanye n’ubutaka mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, bafashwe na polisi kuwa 02 Nzeri 2016. Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko bwamaze gushyikirizwa dosiye zabo.

Aba bakozi bakekwaho “guhimba ibyangombwa by’ubutaka, babihimbira abantu, cyangwa bagahindura amazina ya ba nyira byo nk’uko ubushinjacyaha buvuga.

Umukozi mugenzi w’abatawe muri yombi yabwiye Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru ko bahinduye amazina ari ku cyangombwa cy’ubutaka cy’umuntu watinze kuza kugifata, bacyandikaho undi, agisabisha inguzanyo y’Amafaranga miliyoni 140 muri banki.

1389976

Icyangombwa cyarongeye cyandikwa kuri nyiracyo nyuma yo guhabwa iyo nguzanyo, hanyuma uwo nyiracyo aza gutungurwa no gusanga hari ideni abarwaho na banki atazi igihe ryafatiwe.

Uyu mukozi akaba yavuze ko ubusanzwe hari salle (icyumba) ikorerwamo ibijyanye no kwandika ibyangombwa by’ubutaka, aho nta mukozi ushobora kwinjiramo wenyine, cyangwa ngo afungure mudasobwa atabiherewe uruhushya n’abashinzwe ikoranabuhanga.

Iyo umukozi akerewe kuhagera ngo ntiyemererwa kwinjira muri icyo cyumba, kandi ngo n’iyo batashye ntawe usigaramo.

Biravugwa ko nyuma y’uko iki kibazo kivutse, polisi ngo yahise itangira iperereza, uwahinduye icyangombwa akagaragara, akaba ngo yitwa Ange, ariko uwamuhaye uburenganzira bwo kwinjira muri mudasobwa ntiyagaragara, bituma polisi itambikana abashinzwe ikoranabuhanga bose na Ange.

Uyu mukozi yakomeje avuga ko ibibazo nk’ibi bisanzwe bigaragara. Yagize ati: “Ni uko nyir’iki cyangombwa yabaye prudent (yashishoje) akabireba naho ubundi ibi birasanzwe, ubutaka bubamo amanyanga menshi ni uko bakunda kubihisha.”

Yakomeje agira ati “Ibi bintu bimaze igihe ahubwo ni uko abantu batabyitaho, uyu na we kubimenya ni uko ubwo yagiye gusaba inguzanyo muri banki agasanga hari undi wasabye inguzanyo ku cyangombwa cye bikamucanga, ushobora gusanga hari n’abaturage batajya basaba inguzanyo wasanga ibyangombwa byabo byarasabiweho inguzanyo.”

Abajijwe ibyo kuba uwanditswe ku cyangombwa kitari icye yaragisabiyeho inguzayo muri banki, umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yasubije ko babikurikirana kandi ari bwo bagitangira kubabaza amakuru arambuye bazayatangaza nyuma.

Umushinjacyaha yabajijwe amazina y’abakozi bafashwe bose asubiza muri aya magambo: “Kubera ko tukibabaza kandi natwe hari ibyemezo dufata, bishobora kubafunga cyangwa kubafungura, ni kare gutangira kuvuga amazina, n’izindi details, mureke tubanze turangize icyo gikorwa.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *