Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Kenya, yavuguruye amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yari yarashyizeho, ihita ikuraho akato k’iminsi 14 kari karashyiriweho abanya-Tanzania bageraga ku butaka bwa Kenya.
Ni nyuma gato y’uko Ikigo cya Kenya gishinzwe indege za gisivile gishyize Tanzania mu bihugu indege zabyo zitwara abagenzi zemerewe kugwa ku butaka bwa Kenya.
Tanzania yashyizwe kuri urwo rutonde nyuma y’uko Kenya yongeye umubare w’ibihugu indege zabyo zemerewe kugwa ku butaka bwayo bikagera ku 147.
Mbere y’aho Abanya-Tanzania bari bemerewe kujya muri Kenya, ariko bakabanza guhitira mu kato k’iminsi 14 mbere yo kujya mu bikorwa byabo.
Izo nzitizi ntabwo zigeze zishyirwaho ku baturage barimo ab’ibihugu nk’u Rwanda na Uganda.
Kuba Kenya yari yarashyiriyeho Tanzania izo nzitizi zose, byakuruye amahane ashingiye kuri Dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, ahanini bitewe no kutajya imbizi ku ngamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Nko mu ntangiriro za Kanama ubwo Kenya yasohoraga urutonde rwa mbere rw’ibihugu indege zabyo zemerewe kugwa ku butaka bwayo byarimo n’u Rwanda, Tanzania yarwibuzeho bituma na yo ihita ifata icyemezo cyo gukumira indege za Kenya ku bibuga by’imbere muri Tanzania ndetse no mu birwa bya Zanzibar.
Mbere y’aho Kenya yari yarafunze imipaka yayo na Tanzania bitewe n’uko icyo gihugu cyagiraga uruhare mu bwiyongere bw’abanduye Covid-19 (muri Kenya), bukeye bwaho Tanzania na yo ihita ifata icyemezo nk’icyo cyo gufunga imipaka iyihuza na Kenya.


