Mu Karere ka Gatsibo ahagana mu masaha y’iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nzeli 2016, Ku muhanda uturuka Kabarore werekeza Kiramuruzi hafi y’ahari Agasanteri ka Rugarama, Imodoka yo mu bwoko Coaster ifite Plaki RAC 129 Q ya Kompanyi EXCEL itwara abagenzi mu Nyagatare-Kigali yagonze umuntu umwe ahita yitaba Imana .
Theogene Nizeyimana witabye Imana yakomokaga mu Murenge Wa Kabarore, Akagari ka Kabeza Umudugudu Wa Kanjeru .
Yagonzwe ubwo yaragemuriye umudamu we waraye abyaye banamubaze mu Bitaro bya Kiziguro , nibwo yahise agongwa n’imodoka.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’abagize Umuryango wa nyakwigendera, badutangarije ko bategereje ko ibizamini bya Muganga birangira aho bari mu Butaro bya Kiziguro hanyuma bakabona kwitegura gushyingura .
Mu gihe twandikaga iyi nkuru ntitwabashije kubona umudamu w’uyu Mugabo witabye Imana kuko yari akiri aho bakurikiranira imbagwa bitari kudushobokera kugera.
Umuhanda werekeza mu mutara ukunze kubonekamo impanuka zo mu muhanda kandi izi modoka zitwara abagenzi ziganjemo Coasters usanga na nubu zigikomeje kwisasira imbaga kabone n’ubwo Polosi y’U Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda ntako bataba bagize ariko bakabaca mu rihumye bakavuduka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene David/bwiza.com -Iburasirazuba



