U Rwanda ku mwanya wa 66 mu bihugu byahungabanyijwe n’ibikorwa by’iterabwoba

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cyo muri Australia gikora ubushakashatsi ku bukungu n’amahoro, IEP (Institude for Economics and Peace) muri raporo yacyo ngarukamwaka ya ‘Global Terrorism Index’ cyashyize u Rwanda ku mwanya wa 66 ku Isi mu bihugu byagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba.

Iki kigo gisobanura iterabwoba nk’uburyo bwo gukora urugomo rwo guhahaza bikorwa n’umuntu utegamiye kuri leta, ushaka kugera ku ntego ya politiki mu bukungu, mu idini, cyangwa se mu mibereho.

Kireba ibikorwa by’iterabwoba byabaye mu gihugu mu mwaka, abagizweho ingaruka nabyo barimo abapfuye, abakomeretse ku mubiri ndetse no mu bitekerezo ndetse n’ibyangijwe. Ibikorwa bihabwa amanota 10, iyo bibaye byinshi bihabwa amanota benshi, byaba bike cyangwa se ntabyo, bigahabwa make kugera kuri 0.

Ni yo mpamvu igihugu cya Afghanistan kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu byashegeshwe n’ibikorwa by’iterabwoba, gifite amanota 9.603/10, mu gihe ibirimo Belarus biza ku mwanya wa nyuma bifite 0/10.

Ibi ni byo cyashyingiyeho gishyira u Rwanda ku mwanya wa 66 mu bihugu birenga 162 cyakorezeho ubushakatsi. Iki gihugu cyamanutseho imyanya 10, ugereranyije n’uko cyari gihagaze mu 2018, kuko ho cyari ku mwanya wa 76.

Muri iyi raporo nshya, IEP yahaye u Rwanda amanota 2.948 ku 10, gusa nk’uko bigaragara rwasubiye inyuma mu manota kuko mu 2018 rwagabweho ibitero n’umutwe wa FLN mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe (muri Nyamagabe na Nyaruguru) rwari rwarahawe amanota 2.177.

Ibyo IEP ishobora kuba yarashingiyeho iha u Rwanda aya manota

Mu mwaka w’2019, abitwaje intwaro bagabye ibitero bigera kuri bine mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibi bishobora kuba ari byo byagabanyirije u Rwanda amanota ugereranyije n’ayo rwagize mu 2018.

Tariki ya 18 Werurwe 2019, abitwaje intwaro babarirwa muri 80 bambutse ikiyaga cya Kivu baturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bagabye igitero mu Murenge wa Murambi w’Akarere ka Nyamasheke gusa ingabo z’u Rwanda zabakomye mu nkokora nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage. Iki gitero cyapfiriyemo umuturage umwe.

Tariki ya 29 Werurwe 2019 kandi, abantu batandatu bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’udufuni bagabye igitero ku Rwunge rw’Amashuri rwa Jenda ruherereye mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, batema umuzamu n’umutetsi bakomeretse bikomeye.

Naho mu 2019, igishobora kuba cyarashingiweho mu igenwa ry’aya manota ni igitero cy’abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana ugizwe n’abiyomoye kuri FDLR. Aba bakigabye mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange mu Karere ka Musanze tariki ya 4 n’iya 5 Ukwakira, bica abaturage 14, abandi barakomereka.

Mu ijoro rya tariki ya 8 Ugushyingo 2019, abarwanyi ba FLN baturutse mu Burundi bagabye igitero mu gace ka Nyamuzi mu Murenge wa Bweyeye w’Akarere ka Rusizi, basakirana n’ingabo z’u Rwanda iminota igera kuri 30, kugeza ubwo basubiye iyo baturutse.

Uko Afurika ihagaze kuri iyi raporo

Nigeria iza ku mwanya wa mbere muri Afurika, ikaza ku mwanya wa gatatu ku Isi, inyuma ya Afghanistan na Iraq. Iki gihugu cyakunze kwibasirwa n’ibitero bya Boko Haram gifite amanota 8.597 ku 10.

Somalia ikomeje kwibasirwa n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab iri ku mwanya wa 6 n’amanota 7.8, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo imaze imyaka irenga 25 irimo imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwayo iri ku mwanya wa 10 n’amanota 7.039. Hakurikiraho Misiri iri ku mwanya wa 11, Libya, Mali, CentrAfrica na Cameroon biza bikurikiraho.

Igihugu kiza hafi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ni Kenya iri ku mwanya wa 21 n’amanota 5.756, u Burundi buza ku mwanya wa 33 n’amanota 5.102, Uganda iza ku mwanya wa 49 n’amanota 3.957.

Nta cyizere cy’uko IEP yaha u Rwanda 0/10 mu yindi raporo izasohoka mu mpera z’uyu mwaka, bitewe n’uko hari ikindi gitero cyagabwe n’abantu barenga 100 mu Murenge wa Ruheru w’Akarere ka Nyaruguru muri Kamena.

Gusa nta gihindutse, amanota y’u Rwanda ashobora kugabanyuka (bisobanuye ko ibikorwa by’iterabwoba byaba byaragabanyutse).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *