Perezida w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, ari mu maboko y’ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru.
Iki cyaha Gahigi ashinjwa ko yagikoze tariki ya 9 Nzeri 2020 nyuma ahita atabwa muri yombi ndetse anakorerwa dosiye, bikavugwa ko dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thiery, yavuze ko ibyavugwaga ko Gahigi yasambanyije umwana atari byo ahubwo ko akurikiranweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru.
Yagize ati “ Nibyo yatawe muri yombi, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru, byabaye tariki ya 9 Nzeri dosiye ye yarakozwe yamaze kugezwa no mu bushinjacyaha.”
Iki cyaha Gahigi akurikiranyweho gihanwa n’ingingo 134 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iri tegeko rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahatio, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.



2 Responses
Perezida wa Bugesera FC afunzwe azira gusambanya ku ngufu
Nonese koko uyu mugabo ,wasanga banamugambaniye ntawamenya! Nonese nyine munsi y’ umukandara ,hazakora ibara erega.
Perezida wa Bugesera FC afunzwe azira gusambanya ku ngufu
Nonese koko uyu mugabo ,wasanga banamugambaniye ntawamenya! Nonese nyine munsi y’ umukandara ,hazakora ibara erega.