Gucibwa Intege byatumye mwishywa wa Adebayor yanga kuza muri Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yatangaje ko umunya-Togo, Alex Harlley, wari witezwe muri Rayon Sports nyuma yo kumwemeza nk’umukinnyi wayo atakiyijemo.

Tariki 19 Kamena 2020 ni bwo Rayon Sports yari yatangaje ko yasinyishije uriya mukinnyi usanzwe ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor imukuye Las Vegas Lights FC ibarizwa mu kiciro cya kane muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Icyo gihe Rayon Sports yavuze imyato uyu rutahizamu w’imyaka 27 y’amavuko imusobanura nka ‘Magicien du Togo’ (Umunyabufindo wa Togo).

Icyo gihe yagize iti: “Rayon Sports yasinyishije umugabo w’umumaji Alex Harlley. Uyu rutahizamu w’icyamamare wakiniraga Las Vegas Lights FC (USL club) uzwi ku izina rya ’Magician of Togo’ ni we duhereyeho mu kuvugurura ubusatirizi ubakunda ubururu bizera ko buzakora ibitangaza muri shampiyona y’u Rwanda y’umwaka utaha.”

Rayon Sports yunzemo iti: ” Alex Harlley afite imyaka 27 y’amavuko, ni umukinnyi wabigize unwuga w’umunya-Togo. Ni mwishywa wa Emmanuel Adebayor.”

Uyu rutahizamu bigitangazwa ko yasinyiye Rayon Sports, yahise asohora videwo yizeza abafana bayo gukora amateka mu mwaka utaha w’imikino.

Ati”: Muraho bakunzi ba Rayon Sports! Nishimiye kubasinyira. Tuzabonana mu mwaka utaha w’imikino, dufatanya gukora amateka.”

Perezida Sadate aganira na Flash FM mu kiganiro ‘Porogaramu Umufana’, yavuze ko Alex Harlley Rayon Sports yari yasinyishije atakiyijemo.

Perezida Sadate yavuze ko ibya Rayon Sports na Alex byishwe n’abantu atavuze abo ari bo ngo baciye inyuma bakandikira Alex bamuca intege ko ngo aje mu muriro.

Yagize ati:” Alex twamuhaye kontaro turayisinyana ndetse mwabonye ko yabibatangarije ariko nyuma abantu baramwandikira kuri Twitter, bamubwira ko atazabona amafaranga, ko atazishyurwa, ko azabaho nabi, ko aje mu muriro bituma rero umukinnyi wari uri ku rwego nkurwo yari ariho muri Amerika abonye ayo makuru ahindura ibitekerezo.”

Perezida Sadate yasobanuye ko uriya mwishywa wa Adebayor Rayon Sports yari yamuguriwe n’umwe mu bakunzi bayo bashakaga kuyifasha gushaka abaterankunga.

Uwo mukunzi ngo yagombaga kwishyura uriya mukinnyi amafaranga ya Recruitment, hanyuma Rayon Sports yo ikazajya yishyura umushahara.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gucibwa Intege byatumye mwishywa wa Adebayor yanga kuza muri Rayon Sports
    Sha uwagiriye inama uwo muvandimwe ibyo yakoze nibyo rwose umenya ari umurokore!! nanjye iyo nza kuba we nari kumugira iyo nama!!! ariko mwihangane ibibazo mufite by’amafaranga nibikemuka muzabona abamurenze!!

  2. Gucibwa Intege byatumye mwishywa wa Adebayor yanga kuza muri Rayon Sports
    Sha uwagiriye inama uwo muvandimwe ibyo yakoze nibyo rwose umenya ari umurokore!! nanjye iyo nza kuba we nari kumugira iyo nama!!! ariko mwihangane ibibazo mufite by’amafaranga nibikemuka muzabona abamurenze!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *