Boris Johnson yemeye ubutumire bwa Perezida Kagame i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yemeje ko azitabira inama ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza iteganyijwe kubera i Kigali mu mezi abiri ari imbere.

Boris Johnson yemeje ko azaza i Kigali nyuma yo gutumirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’ibihugu na za Guverinoma byibumbiye muri Common Wealth iteganyijwe kubera i Kigali muri Kamena uyu mwaka, nyuma y’imyaka ibiri igenda isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Amakuru y’uko Boris Johnson azayitabira yemejwe n’Intumwa y’u Bwongereza muri Commonwealth, Amb. Jo Lomas, mu ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yashyikirije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh.

Iyi baruwa Prof. Nshuti yashyikirijwe ku wa Mbere ivuga ko Minisitiri w’Intebe Boris Johnson “yemeye ubutumire bwa Perezida Paul Kagame muri CHOGM 2022.”

Amb. Lomas kuri Twitter ye yunzemo ati: “Twese dutegereje guhurira i Kigali nk’umuryango wa Commonwealth.”

Boris Johnson yemeje ko azitabira CHOGM i Kigali nyuma y’Igikomangoma Charles usanzwe ari umuragwa w’ingoma y’u Bwongereza bwagutse n’umufasha we mu kwezi gushize batangaje ko na bo bazayitabira.

Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza na we yagombaga kwitabira iyi nama ndetse akanayiyobora, gusa byitezwe ko ashobora kutayitabira kubera uburwayi ndetse n’intege nke z’umubiri kubera iza bukuru.

Inama ya CHOGM 2022 iteganyijwe kuba biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu basaga 8,000 bari mu byiciro bitandukanye by’abayobozi mu nzego za Leta, abashoramari, abagore n’urubyiruko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *