U Bwongereza bugiye kohereza abandi basirikare 100 muri Sudani y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare basaga 100 b’u Bwongereza bagiye gusanga abandi b’Umuryango w’Abibumbye bakorera muri Sudani y’Epfo nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kane na minisitiri w’ingabo , ingabo zose z’u Bwongereza muri iki gihugu zikazaba zigeze kuri 400.

Minisitiri w’ingabo, Micheal Fallon yavuze ko kohereza izi ngabo zizagenda zisanga izindi 300 z’Abongereza zisanzwe mu karere, bishobora kuzafasha kugabanya umubare w’abimukira bahunga ubukene n’intambara muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati bajya mu burengerazuba bw’u Burayi.

bri

Micheal Fallon yongeyeho ko uyu mubare muni w’ingabo woherejwe ugaragaza intambwe igenda iterwa ku rwego rw’isi nk’uko yabitangarije inama y’abaminisitiri b’ingabo ku kubungabunga amahoro yaberaga I London yasojwe kuri uyu wa Kane nk’uko tubikesha Reuters.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bafashijwe n’ingengo y’imari izamuka, biri mu rwego rwo guhangana n’umutekano mucye utuma habaho kwimukira mu bindi bihugu gukabije n’iterabwoba. Ibi kandi ngo bizafasha kurinda umutekano w’Abongereza ari nako imibereho hanze yabwo itezwa imbere.

Mu kwezi gushize, Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye katanze uburenganzira bwo kohereza ingabo 4,000 mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba nyuma y’iminsi myinshi haba imirwano yakoreshejwemo ibimodoka by’imitamenwa na za kajugujugu hagati y’ingabo za leta n’iza Dr Riek Machar.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *