Kigoma: Abaturage borojwe amatungo magufi ariko yororoka vuba ngo biteze imbere

Sangiza iyi nkuru

Ku bufatanye bw’Akarere ka Huye n’Umufatanyabikorwa World Vision, bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye, mu Murenge wa Kigoma borojwe amatungo magufi ariko yororoka vuba kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyo koroza abaturage ubworozi bw’ingurube, cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Nzeri 2016, kikaba ari igikorwa cyiza cyakorewe abaturage bo mu murenge wa Rwaniro, aho borojwe amatungo magufi 84. Izi ngurube n’ihene zo mu bwoko bwororoka vuba zikaba zaratanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Huye n’umushinga wa World Vision usanzwe ufatanya n’Akarere ka Huye mu bikorwa byinshi biteza imbere abaturage.

csm_amatungo_c9b06c8f30

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma, buvuga ko bushingiye ko aya matungo magufi yororka vuba, abaturage bayahawe bazabasha kwikura mu bukene. Ubu buyobozi buvuga ko buzarushaho gukurikirana abaturage bahawe aya matungo, bukabafasha muri byinshi, birimo n’ubujyanama bwo kwita neza ku matungo bahawe. Cyokora ubu buyobozi busaba abaturage ko barushaho kwita kuri aya matungo bahawe, kugira ngo azabashe kubabyarira umusaruro nk’uko iyi nkuru y’Akarere ka Huye ivuga.

Ku ruhande rw’abaturage bahawe aya matungo, bavuga ko bishimiye cyane ubu bworozi bahawe, bakavuga ko nabo bazarusaho guharanira kuyafata neza kugira ngo azabashe kubabyarira umusaruro. Bahamya ko aya matungo azabashoboza kwiteza imbere muri byinshi, ko bazayakuraho amafaranga ndetse n’ifumbire, bityo bakabasha no kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi bwabo.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *