Igipolisi cya Uganda cyahakanye ibirego gishinjwa byo gukorera iyicarubozo uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba zigendera ku matwara y’ubuhezanguni ya kisilamu, Jamil Mukulu kugeza ubwo ngo kimugaburiye Ingurube kandi ari ikizira ku basilamu.
Ibi birego byashyizwe ahagaragara na jamil Mukulu ubwe ubwo yagezwaga imbere y’umucamanza w’urukiko muri Jinja kuwa kabiri ushize mbere yo kujyanwa muri Gereza ya Luzira.

Mukulu wari umaze umwaka n’igice afungiye kuri station ya polisi ya Nalufenya, yabwiye umucamanza ko yakorewe iyicarubozo, agahatirwa kunywa Waragi (inzoga) ndetse ngo no kurya Ingurube.
Mu itangazo igipolisi cya Uganda cyashyize ahagaragara, Umuvugizi wacyo Andrew Felix Kaweesi yateye utwatsi ibi birego avuga ko atari ukuri.

Iri tangazo rivuga ko aho uyu mugabo yari afungiye hari hayobowe n’abapolisi bakuru kandi bagiye bahura n’abakekwaho ibyaha bafite imyizerere itandukanye.
Yagize ati: “ Igipolisi cya Uganda cyifuzaga kugaragaza ko nta na kimwe muri ibi birego cy’ukuri. Ku itangiriro, Mukulu yafunzwe hakurikijwe amategeko muri Nalufenya, station ifite inyubako zifungirwamo zikwiye zigenzurwa n’abapolisi bakuru b’umwuga bafashe abakekwaho ibyaha baturuka mu madini atandukanye barimo Abasilamu,mu cyubahiro .”
Kaweesi yongeyeho ko Mukulu yazamuye ibi birego kubera umujinya agamije kugumura Abasilamu no gusiga isura mbi igipolisi nk’uko iyi nkuru dukesha Redpepper ikomeza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


