Bitewe n’ uko aka karere gafite amateka maremare ku idini, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abayoboke b’idini ya Isilamu, kurwanya ingengabitecyerezo ishingiye ku bikorwa by’iterabwoba.
Ibi byashimangiwe kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeli 2016, mu nama yahuje ubuyobozi bw’aka karere n’abayoboke b’Idini ya Isilamu.

Byari mu nama igamije kurwanya no gukumira ibikorwa by’iterabwo bishingiye ku idini ya Isilamu.
Hari ibikorwa biganisha ku iterabwoba byahagaragaye no mu tundi duce dutandukanye tw’igihugu.
Gasana Richard umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, yababwiye ko Umuyisilamu muzima adakwiye kujya mu bikorwa by’iterabwoba.
Yabasabye ko ari nabwo butumwa bakwiye kwigisha abayobocye babo, anababwira ko bagomba gusengera ahantu hazwi.
Yagize ati” Uzishora mu bikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano w’abaturarwanda, azafatwa nk’umwanzi w’igihugu ahanwe n’amategeko.
Icyo tubasaba ni ukwiteza imbere, mukitandukanya n’abitwaza idini bagahungabanya umutekano.”
Shehi Murengera Haruna umuyozozi w’idini ya Islam mu karere ka Gatsibo, yijeje ubuyobozi ubufatanye mu kurwanya no gukumira abakwitwaza idini bagakora iterabwoba.
Ati” Idini yacu yimiriza imbere amahoro, kuko nicyo Korowani itwigisha. Abaryihisha inyuma bagakora amahano, ni abahezanguni ntabwo turi kumwe nabo.”
Abandi bayoboke b’Idini ya Isilamu bari muri iyi nama, bemeza ko ibikorwa by’iterabwoba bihabanye cyane n’ukwemera kwabo. Bavuga ko ababikora, babikora ku nyungu zabo bwite.
Guhanahana amakuru mu gihe hari ahagaragaye abashobora guhembera ibikorwa by’iterabwoba, ni kimwe mu byo biyemeje.
Mu karere ka Gatsibo naho hagaragaye bimwe mu bimenyetso bigaragaza imigambi y’iterabwoba.
Mu murenge wa Kabarore ahazwi ku izina rya Ruhuha, havumbuwe ishuri ryigishaga urubyiruko ibikorwa by’ubutagondwa, rihita rifungwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


