RSF yasabye Leta ya Nkurunziza gutangiza iperereza ku rupfu rw’ Umunyamakuru Bigirimana

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Mpuzamahanga w’ Abanyamakuru batagira umupaka, Reporters sans frontières (RSF) urahamagarira Leta y’ u Burundi gutangiza iperereza ryigenga rigamije kugaragaza uburyo umunyamakuru Jean igirimana yishwe.
Jean Bigirimana wari umunyamakuru ukorera ikinyamakuru IWACU yaburiwe irengero ku itariki ya 22 Nyakanga 2016.
Amakuru atandukanye yagiye atugeraho yemeza ko uyu munyamakuru yafashwe ubwo yavaga mu rugo iwe mu Ntara ya Makamba iherereye mu Majyepfo y’ u Burundi.
Abaturage babonye ashorerwa bemeza ko yajyanwe n’ abakozi b’ inzego z’ iperereza za Leta (SNR), kuko ngo babonye abagabo 3 bamutwaye bafite imbunda zo mu bwoko bwa Pistolet.
Ayandi makuru avuga ko uyu Bigirimana wakoreraga IWACU ndetse na mugenzi we wakoreraga Infos Grands Lacs bigeze kuboneka mu Ntara ya Muramvya i Muramvya ku bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Bujumbura ubwo bari mu maboko yabashinzwe iperereza.
Jean Bigirimana si we munyamakuru wa mbere uburiwe irengero nyuma y’ aho umuryango we ndetse na bagenzi be bakoranaga bashakishije umurambo we bakawubura aho bakekaga ko yishwe akajugunywa mu ruzi.
Nyuma y’ aho ikipe y’ abanyamakuru ifatanyije n’ umuryango wa Bigirimana wemeje ko yaba yarishwe n’ ubwo polisi y’i Burundi yigize nkana habaye icyumweru cyo kumusezerera mu cyubahiro.
bigirimana
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *