pawuwa1.jpg

Paruwasi Gatolika ya Rwamagana yizihije isabukuru y’imyaka 101

Sangiza iyi nkuru

Paruwasi Gatolika ya Rwamagana yashinzwe mu mwaka 1919, ishingwa na Musenyeri Jean Joseph Hirth wayoboraga Vicariya ya Kivu. Iyi Paruwasi yatangiye ari Misiyoni, ni imwe mu zashinzwe mbere kuko yashinzwe nyuma y’imyaka 19 gusa ivugabutumwa rigeze mu Rwanda

Intego ya paruwasi nyuma y’umwaka hizihijwe yubile y’imyaka 101 ni ukwibanda ku kwegera imiryango, bakigishwa ubumwe, urukundo, ubufatanye n’ubwihanganirane, mu mvugo igira iti: “Bavandimwe, twere imbuto nyinshi kandi nziza, tube n’Abigishwa nyabo ba Kristu mu rugo rwacu.”

Paruwasi ya Rwamagana ibarizwa muri Diyosezi ya Kibungo ifite santarali (centrales) enye; Rwamagana, Mwulire, Nsinda na Ruramira, ariko zimwe muri santarali zayo zagiye zivamo izindi paruwasi.

Izo paruwasi zayishibutseho ni Musha, Kiziguro, Mukarange, Ruhunda na Munyaga, zimwe muri izo paruwasi nazo zagiye zivukamo izindi paruwasi.

Misiyoni ya Rwamagana yashinzwe tariki ya 5 Gashyantare 1919, yari iya 12 mu Rwanda, nyuma ya Save na Zaza zashinzwe muri 1900, iya Nyundo muri 1901, Rwaza na Mibirizi muri 1903, Kabgayi muri 1906, Runda na Rulindo muri 1909, Kansi muri 1910, Kigali muri 1913 n’iya Rambura muri 1914.

pawuwa1.jpg

paruwa.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *