Abandi bantu 16 bagaragayeho Covid-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 22 Nzeri 2020 yatangaje ko abandi bantu 16 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 1631 byafashwe. Abanduye barimo 11 banonetse i Kigali, bapimwe mu banduye kurusha abandi n’abandi 5 babonetse mu Karere ka Nyamagabe. Abamaze gukira iki cyorezo ni 2991 barimo 18 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 1720. […]
Ishimwe rya bamwe mu ba-Rayon kuri Munyakazi Sadate

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bageneye ubutumwa Munyakazi Sadate wambuwe inshingano zo kuyobora iyo kipe, bamushimira ku kuba yaratangije urugamba ruganisha ku gukemuka kw’ibibazo byari bimaze igihe byarabaye akarande mu kipe yabo. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), rwafashe icyemezo cyo gusezerera Sadate Munyakazi na Komite […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye na madamu we bagaragaye bacigatiye ingurube

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye we n’umufasha we, Angeline Ndayubaha, bateruye ikibwana cy’ingurube bari bagiye koroza umwe mu miryango ngo kibafashe kwiteza imbere. Amafoto y’uriya mukuru w’igihugu cy’u Burundi na madamu we bacigatiye ingurube ikomeje guterwaho urwenya ku mbuga nkoranyambaga. Ni ifoto yafatiwe mu ntara ya Cibitoke iherereye mu majyaruguru ashyira Uburenganzira bw’u Burundi, […]
Sadate yigereranyije na Mose wambukije Abisirayeli inyanja, ntiyagera mu Gihugu cy’Isezerano
Munyakazi Sadate umaze amasaha make ahagaritswe ku mwanya wa Perezida wa Rayon Sports, yigereranyije na Mose wambukije Abisirayeli Inyanja Itukura ariko we ntabashe kugerana nabo mu Gihugu cy’Isezerano. Ni ubutumwa Sadate yageneye abakunzi b’iyi kipe, abucishije ku rubuga rwa Tiwtter. Yagize ati: “Mfashe uyu mwanya nshimira abo twabanye mu kubaka Rayon Sports y’umwuga kdi ikorera […]
Umugabo yatemye inda y’umugore we ashaka kumenya igitsina cy’umwana atwite
Polisi yo muri Leta ya Uttar Pradesh mu gihugu cy’u Buhinde yatangaje ko yakiriye ikirego cy’umugore utwite watemwe ku nda n’umugabo we bikaviramo umwana w’umuhungu yari atwite gupfa. Inkuru dukesha BBC ivuga ko umuryango w’uwo mugore watemwe uvuga ko uwo mugabo yakoze urwo rugomo ashaka kumenya igitsina cy’umwana uzavuka. Ikomeza ivuga ko uyu mugore n’umugabo […]
Rurageretse hagati y’umunyamategeko wo muri Uganda n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC
Umunyamategeko wo muri Uganda, Male Mabirizi ahanganye n’Umunyamabanga Mukuuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi LibĂ©rat Mfumukeko, buri umwe ashinja undi kumurega atubahirije amategeko. Intandaro y’uyu mwuka mubi ni itangazo rigenewe abanyamakuru Ambasaderi Mfumukeko yashyize hanze tariki ya 16 Nzeri 2020, ashinja Mabirizi gukoresha ikirangantego cya EAC n’amafoto y’abanyamategeko yayo mu nyungu ze bwite, adasabye uburenganzira akanama […]
Ikigo cy’Abavoka b’Abanyamerika nacyo kiyemeje gukurikirana urubanza rwa Rusesabagina
Nyuma ya Fondasiyo y’ubutabera y’umukinnyi wa filimi George Clooney y’Ubutabera (Clooney Foundation for Justice), Ikigo cy’Abavoka b’Abanyamerika baharanira Uburenganzira bwa Muntu cyatangaje kuri uyu wa Mbere ko nacyo kiteguye gukurikiranira hafi urubanza rwa Paul Rusesabagina ruteganyijwe mu minsi iri imbere mu Rwanda. Rusesabagina yamamaye cyane ku Isi nyuma ya filimi Hotel Rwanda yakinwe ku buzima […]
RDC: Radio yafunze imiryango nyuma yo guterwa ubwoba n’inyeshyamba
Radio RPE (Radio du Peuple pour son Education) ivugira Njiapanda, muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, yafunze imiryango yayo kuva ku wa Gatandatu ushize, kubera iterabwoba ryinshi ry’inyeshyamba za Mai-Mai zikorera ku mabwiriza y’uwitwa Dragon muri aka karere. Umwanditsi mukuru w’iki gitangazamakuru, avugana kuri uyu wa Mbere, itariki ya 21 Nzeri 2020, na 7SUR7.CD, […]
HRW nyuma yo gusura Rusesabagina yatangaje ko aho afungiye afashwe neza
Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) ishami ry’u Rwanda watangaje ko ku wa 16 Nzeri 2020 wasuye Rusesabagina baraganira, awubwira ko yishimiye uko afashwe muri Gereza afungiyemo. Mu itangazo Human Rights Watch yashyize ahagaragara, rivuga ko ku wa 16 Nzeri ari bwo abakozi b’uyu muryango basuye Paul Rusesabagina aho afungiye bakagirana ibiganiro mu […]
Munyakazi Sadate na Komite ye basezerewe muri Rayon Sports
Munyakazi Sadate wari umaze umwaka ayobora Rayon Sports na Komite bari bafatanyije kuyobora iyi kipe, bamaze gusezererwa ku buyobozi bw’iyi kipe. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama iri kubera muri Kigali Arena yahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena, Umuyobozi […]
Agathon Rwasa aratabariza abayoboke ba CNL bakomeje gufungwa bitiranwa n’abarwanyi ba RED Tabara
Umuyobozi w’ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi mu Burundi Congrès National pour la LibĂ©ration (CNL), Agathon Rwasa aratabariza abayoboke be bakomeje gutabwa muri yombi na Guverinoma ibashinja gukorana n’imitwe ihungabanya umutekano w’igihugu. Mu kiganiro Agathon Rwasa yagiranye na BBC, yavuze ko abayoboke ba CNL ntaho bahuriye n’ibitero bikomeje kugabwa ku gihugu cy’u Burundi, ari naho ahera avuga ko […]
Kenya: Undi murambo wafunze umutwe wanga kujyanwa muri ‘morgue’
Abaturage mu gace ka Lugari ho mu ntara ya Kakamega mu gihugu cya Kenya, baguye mu kantu nyuma y’uko imodoka enye zitandukanye zari zakodeshejwe ngo zijyane umurambo ku ruhukiro bw’ibitaro biri hafi aho, zose zapfuye mu buryo bw’amayobera. Ku Cyumweru cyo ku wa 13 Nzeri, ni bwo umukambwe y’imyaka 88 y’amavuko witwa Kepha Abukusi yitabye […]
Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuri uyu wa 22 Nzeri 2020 yatangaje ko umugore witwa Manishimwe Marie Grace washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza witwa Dusengimana Vincent avuga ko ari umugabo we, yabeshyaga. Tariki ya 18 Nzeri 2020, ni bwo Yawe TV yashyize hanze videwo igaragaza Manishimwe yinjira mu cyumba Dusengimana n’umukunzi we bari bagiye gusezeraniramo, tariki ya […]
Ese koko Amerika yaba igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda?
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko amasezerano ziheruka kugirana n’u Rwanda i Kigali ntaho ahuriye no gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda nk’uko byakomeje guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 19 Nzeri 2020, nyuma y’aho inyandiko y’amapaji atandatu igaragaye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko […]
Paruwasi Gatolika ya Rwamagana yizihije isabukuru y’imyaka 101

Paruwasi Gatolika ya Rwamagana yashinzwe mu mwaka 1919, ishingwa na Musenyeri Jean Joseph Hirth wayoboraga Vicariya ya Kivu. Iyi Paruwasi yatangiye ari Misiyoni, ni imwe mu zashinzwe mbere kuko yashinzwe nyuma y’imyaka 19 gusa ivugabutumwa rigeze mu Rwanda Intego ya paruwasi nyuma y’umwaka hizihijwe yubile y’imyaka 101 ni ukwibanda ku kwegera imiryango, bakigishwa ubumwe, urukundo, […]
Amafoto y’umugore wubatse umubiri akomeje gutera benshi ubwoba(Amafoto)

Amafoto y’Umurusiyakazi, Oksana Piari akomeje kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera imiterere ya kigabo n’ibizigira bidasanzwe bimuranga. Aganira na Daily Mail Oksana Piari kuri ubu ufite imyaka 38 y’amavuko yavuze ko abantu benshi usanga bamutinya kubera uko agaragara nk’abagabo, ndetse abagore bagenzi be ngo ntibamwiyumvamo. Gusa avuga ko we ntacyo bimutwaye ko yishimana n’umuryango we. […]
Kudafungura Semanza ni icyemezo “gisubiza agaciro abahohotewe”
Byari bimenyerewe ko urukiko rwa IRMCT, rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rurekura abo rwakatiye batarangije ibihano byabo. Kwanga ubusabe bwo gufungura Semanza Laurent birasobanura iki abahohotewe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994? Ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, ni bwo umucamanza Carmel Agius, Perezida w’urwego IRMCT rushinzwe kurangiza inshingano z’Urukiko […]
Ni hehe Kabuga yaburanira hagatangwa ubutabera bwuzuye?
I Paris mu Bufaransa ni ho Kabuga yafatiwe, ariko i La Haye mu Buholandi ni ho hari urukiko mpuzamahanga. Arusha muri Tanzaniya ni ho hasohoye inyandiko zimushakisha, nyamara ibyaha yabikoreye i Kigali mu Rwanda. Inararibonye Gasominari asanga inyungu zikwiye guharanirwa ari iz’ubutabera kurusha ibindi, bityo Kabuga akaba yajyanwa Arusha. Muri iyi mijyi ine ni ko […]
Rutsiro: Mu ngo z’abaturage hafatiwe ibiro bisaga 370 by’amabuye y’agaciro
Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, kuri iki cyumweru tariki ya 20 Nzeri Polisi yakoze igikorwa cyo kurwanya ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura, mu Kagari ka Kagano mu midugudu ya Kazizi na Gakeri. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief […]
Rutahizamu wa APR FC agiye kurongora umukobwa uba muri Canada

Rutahizamu Danny Usengimana ukinira APR FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangaje ko afite ubukwe buzaba mu kwezi gutaha k’Ukwakira. Uyu musore yemeje amakuru y’ubukwe bwe binyuze mu ibaruwa z’ubutumire yashyize hanze ku munsi w’ejo ateguza abantu ubukwe bwe na N. Francine. Ni ubukwe buteganyijwe ku wa 08 Ukwakira, bukazabera mu murenge wa Niboye mu karere ka […]
Umurundikazi yagizwe Umuyobozi mushya wa Amnesty muri Canada

Inama y’Ubutegetsi y’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wa Amnesty International muri Canada (ishami ry’Icyongereza), kuri uyu wa 21 Nzeri 2020 wagize impunzi y’Umurundikazi, Ketty Nivyabandi Umunyamabanga Mukuru wawo mushya. Ubusanzwe Ketty w’imyaka 42 y’amavuko yagiye muri Canada mu 2015 ku bw’umutekano we atari yizeye. Ni umusizi wigeze no kuba umunyamakuru, akaba yifashisha impano ye avuganira […]
Jacob Zuma umaze igihe akwepa urukiko kuri iyi nshuro nta mahitamo yahawe
Nyuma yo kutabasha kwitaba abacamanza bagize Komisiyo ikora iperereza ku manza za ruswa zaranze manda ye, Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, ategerejwe n’inkiko mu Ugushyingo, aho kuri iyi nshuro abacamanza nta mahitamo bamuhaye kuko amatariki yatoranyijwe ataganirwaho. Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yahamagariwe kuzagera imbere y’abacamanza kuva ku itariki […]
Kenya: Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye Kenyatta gusesa inteko ishinga amategeko
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, David Maraga, yasabye Perezida Uhuru Kenyatta gusesa Inteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu, kubera ko irimo abadepite b’abagore badahagije. Mu ibaruwa yandikiye Perezida Kenyatta, Maraga yavuze ko kuba Kenya ifite umubare muke w’abadepite b’abagore binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya kiriya gihugu, ibirenze ibyo bikaba ikimenyetso cy’ihohoterwa rikorerwa abagore, ibyatumye asaba ko […]
Ruhango: Umumotari yagwiriwe n’igiti batemaga ku muhanda ahita apfa umugenzi ararokoka
Kuri iki Cyumweru gishize, itariki 20 Nzeri, mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango umumotari yagwiriwe n’igiti ahita apfa uwo yari ahetse arakomereka bikomeye. Ni moto ifite Plaque RF 996 C yari itwawe n’uwitwa Mbarushimana Joseph w’imyaka 26, ukomoka Karere ka Nyanza yagwiriwe n’igiti batemaga ku muhanda uri mu Murenge wa Kabagari. Iyi moto […]
Perezida Tshisekedi yongeye gusubika urugendo rw’i Goma
Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi kuri uyu wa 21 Nzeri 2020 byamenyekanye ko yongeye gusubika urugendo yari afite mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uru rugendo yagombaga gutegura agiye kwitabira inama yatumiyemo Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, arusubitse ku nshuro ya kane. Ubwa mbere ni mbere ya tariki […]