Umugabo yatemye inda y’umugore we ashaka kumenya igitsina cy’umwana atwite

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo muri Leta ya Uttar Pradesh mu gihugu cy’u Buhinde yatangaje ko yakiriye ikirego cy’umugore utwite watemwe ku nda n’umugabo we bikaviramo umwana w’umuhungu yari atwite gupfa.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko umuryango w’uwo mugore watemwe uvuga ko uwo mugabo yakoze urwo rugomo ashaka kumenya igitsina cy’umwana uzavuka.

Ikomeza ivuga ko uyu mugore n’umugabo bafitanye abana batanu b’abakobwa kandi ko uwo mugabo yari amaze igihe yotsa igitutu umugore we ngo abyare umuhungu.

Akimara gutabwa muri yombi, uwo mugabo yabwiye Polisi ko atakomerekeje umugore we ku bushake, ahubwo ko ibyabaye ari impanuka.

Polisi ikomeza ivuga ko uwo mubyeyi akimara gutemwa, byagize ingaruka ku mwana yari atwite bazakugera kwa muganga umwana yamaze gupfa. Cyakora umubyeyi we arimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro byo mu murwa mukuru, New Delhi ndetse bivugwa ko yatangiye koroherwa.

Aha mu Buhinde ubushake bwo kubyara abana b’abahungu aho kubyara abakobwa bwatumye habaho ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo.

Abakobwa miliyoni 46 baburiwe irengero mu Buhinde mu myaka 50 ishize, nk’uko bikubiye muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita ku baturage (UNFPA).

Aha mu Buhinde kandi Buri mwaka, abakobwa bagera ku 460,000 baricwa binyuze ku gukuramo inda hatoranywa igitsina cy’umwana uzavuka, ndetse n’izindi mfu z’abana b’abakobwa kubera kutitabwaho bikozwe ku bushake igihe bamaze kuvuka.

Mu mwaka w’2018, raporo ya leta y’u Buhinde yavuze ko ubushake bwo kubyara abahungu bwatumye havuka abakobwa miliyoni 21 badakunzwe mu miryango bavukamo.

Leta y’u Buhinde ihangayikishijwe n’ababyeyi bakomeje kubyara abana benshi bagamije kureba ko hazavukamo abahungu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *