Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, David Maraga, yasabye Perezida Uhuru Kenyatta gusesa Inteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu, kubera ko irimo abadepite b’abagore badahagije.
Mu ibaruwa yandikiye Perezida Kenyatta, Maraga yavuze ko kuba Kenya ifite umubare muke w’abadepite b’abagore binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya kiriya gihugu, ibirenze ibyo bikaba ikimenyetso cy’ihohoterwa rikorerwa abagore, ibyatumye asaba ko inteko yaseswa.
Yagize ati: “Nta gushidikanya ko iseswa ry’inteko ishinga amategeko rizatera ibibazo ndetse no mu bukungu. Kuba Kenya iri mu cyorezo cya coronavirus byongera gusa ingaruka zishobora guterwa n’iki cyemezo.”
“Cyakora icyo ni cyo gisubizo kigaragara Abanya-Kenya bifuzaga mu gihe Inteko ishinga amategeko idashyiraho amategeko basanze ari ngombwa. Tugomba kwibagirwa ko kenshi na kenshi, ntacyo wageraho utiyushye akuya.”
Mu busanzwe itegeko nshinga rya Kenya ryo mu 2010, riteganya ko abadepite b’igitsina kimwe batagomba kugira mu nteko imyanya irenze bibiri bya gatatu by’abadepite bagize inteko yose.
Ni itegeko rivuga ko iryo hame ry’uburinganire ryagombaga kubahirizwa nyuma y’imyaka itanu.
Ibitandukanye n’ibiteganywa na ririya tegeko, mu nteko ishinga amategeko ya Kenya harabarurwa abadepite 350, barimo abagore batageze ku 116 bateganywa n’amategeko.
Inkiko enye zo mu gihugu cya Kenya zamaze gutegeka ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, ariko umubare w’abagore babura wananiwe kwinjizwamo.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, asanga igihe kigeze ngo agire Perezida Kenyatta inama mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma y’uko nanone hagiye hasinywa impapuro nyinshi zasabaga ko ririya hame ryubahirizwa ariko ntihagire igikorwa.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Kenya, Justin Muturi, we yavuze ko gusesa inteko atari wo muti w’ikibazo.
Magingo aya ntacyo Perezida Kenyatta aravuga ku busabe bwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.


