HHY-ESWX0AEq2jJ

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Samia Suluhu – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Tanzania mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, aho yakiriwe na Perezida Samia Suluhu Hassan mu ngoro ye mbere y’ibiganiro hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi.

HHY4LtCakAAtF0H

HHY4LtCaIAADiig

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Julius Nyerere i Dar Es Salaam, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Mahmoud Thabit Kombo, hamwe n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma.

HHY8ZfaWQAAcG5e

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabanje  gusinya mu gitabo cyabashyitsi akimara kugera mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Dar es Salaam kuri iki Cyumweru itariki ya 03 Gicurasi 2026.

HHY6HmJWYAAsEyR

HHY6HmMXAAAYI1i

Perezidansi ya Tanzania ibinyujije kuri X yerekanye amafoto aherekejwe n’ubutumwa butandukanye nk’aho yagize iti: “Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Hon. Dr. Samia Suluhu Hassan ari kumwe n’umushyitsi we Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Hon. Paul Kagame akimara kugera muri perezidansi i Dar es Salaam mu ruzinduko rw’akazi, ku itariki ya 03 Gicurasi 2026.”

HHY ESXXAAAki5z

HHY ESVWoAEAfWq

Nyuma yo kwakirwa, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania Dr. Samia Suluhu Hassan yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania ivuga ko biteganijwe ko uru ruzinduko ruzashimangira umubano ukomeye w’amateka hagati y’ibihugu byombi by’ibituranyi.

Ivuga ko ubu bufatanye bwakomeje kwiyongera mu myaka yashize binyuze muri Komisiyo Ihuriweho Ihoraho (JPC), aho Tanzania isigaye mu bafatanyabikorwa batatu ba mbere mu bucuruzi b’u Rwanda.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwagiye bwiyongera buri mwaka.

Ku bijyanye n’ishoramari, kuva mu 1990 kugeza Werurwe 2026, Tanzania yanditse imishinga 42 y’ishoramari yaturutse mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 325.53 USD, ihanga imirimo 2225 mu nzego zitandukanye, harimo inganda, ubwikorezi, serivisi z’imari, umutungo kamere, n’ubukerarugendo.

Na none kandi, abashoramari bo muri Tanzania bashora imari mu Rwanda binyuze mu masosiyete atandukanye, harimo Bakhresa Group, Magodoro Dodoma, Discount Centre, Jambo Plastic, Sagar Enterprises, Buffalo Traveling Tours, Maxcom Africa, Gasabo Grain Milling Company, LCM Delta Company, na Metrex Integrated Consultancy.

HHY4LtzbgAAERm8

HHY4LrfboAA3ljE

HHY8ZfcXsAAa6c

HHY8ZfaWYAAjOoK

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *