Kudafungura Semanza ni icyemezo “gisubiza agaciro abahohotewe”

Sangiza iyi nkuru

Byari bimenyerewe ko urukiko rwa IRMCT, rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rurekura abo rwakatiye batarangije ibihano byabo. Kwanga ubusabe bwo gufungura Semanza Laurent birasobanura iki abahohotewe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994?

Ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, ni bwo umucamanza Carmel Agius, Perezida w’urwego IRMCT rushinzwe kurangiza inshingano z’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda TPIR, yateye utwatsi ubusabe bwo kurekurwa Laurent Semanza atarangije igihano cye. Mu cyemezo cye, avuga ko yashingiye ku “buremere by’ibyaha ndengakamere” no kuba “nta kwicuza agaragaza” ku byo yakoze.

Nk’icyemezo gifashwe bwa mbere mu mateka y’uru rukiko, rwari rusanzwe rurekura bamwe mu bafatwa nk’abacurabwenge ba jenoside, Leta y’u Rwanda ariko cyane cyane umuryango IBUKA n’abahohotewe na Semanza barakishimiye cyane.

Busingye Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, asanga uru rukiko rwarafashe icyemezo kiboneye. Agira ati: “Iki ni icyemezo cy’urukiko kirimo ubutabera, kandi turacyimiye.” By’umwihariko, umwe mu barokotse ibitero bya Semanza we asanga iki cyemezo gisubiza agaciro abahohotewe, cyane cyane abishwe urw’agashinyaguro. Umwe mu babyeyi b’uyu Uwanyirigira Claudien yishwe aciwe umutwe n’ibitero bya Semanza, ku musozi wa Mwulire, ahari hahungiye abatutsi benshi ba Komini Bicumbi.

Perezida Carmel Argius ni inyangamugayo

Kuba ari ubwa mbere uru rukiko rufashe icyemezo nk’iki, Perezida wa IBUKA, Bwana Dusingizemungu Jean Pierre asanga bikeshwa ubunyangamugayo bw’umuyobozi mushya warwo, Carmel Argius. Agira ati: “Muri iki gihe tubanye neza na Perezida Carmel Argius, umugabo w’inyangamugayo, uharanira ukuri n’ubutabera, kandi witeguye gukosora amakosa yakozwe mu gihe cyashize. Ibi ni byo bisobanuro tubona biri inyuma y’iki cyemezo uru rukiko rwafatiye Semanza.”

Ubuyobozi bwa IBUKA bwemeza ko kwanga gufungura Semanza ari icyemezo gikomeye cy’uru rukiko kigaragaza ko ubuyobozi bwarwo bwahisemo kunyura inzira y’umucyo n’ukuri. Ibi ngo: “Byiyongera ku ifatwa rya Kabuga Felesiyani, n’umuhate wo gushakisha n’abandi bose bacyihishahisha nka Mpiranya Protais.” Uyu muryango w’abacitse ku icumu rya jenoside ngo ufite kandi icyizere gifite ishingiro ko hari ibindi byiza azadutunguza mu minsi iri imbere. Mu rwego rwo gukosora amakosa yo mu gihe cyashize, ni nk’ibiki bindi bategereje kuri uru rukiko ?

Rwari icyitso cy’abagome

Kubarekura batarangije ibihano ntaho bitaniye no kutwica no gukomeza umugambi wo kuturangiza. Byaba ari nka “jenoside ya kabiri no gushyigikira ingengabitekerezo yayo, kandi byaba ari nko kujomba inkota mu bikomere by’abacitse ku icumu.” Ayo ni amwe mu magambo yari akubiye mu nyandiko Leta y’u Rwanda yashyikirije urwego rwa IRMCT mu mwaka wa 2018, yamagana irekurwa rya hato na hato ry’imfungwa zitarangije ibihano byazo.

Bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside bakomoka ahahoze ari Komini Bicumbi, yayobowe ikanayogozwa na Semanza, bamaze igihe bafitiye ubwoba ko uru rukiko bitaga “icyitso cy’abagome.” Ni ho uwitwa Claudien Uwanyirigira ahera avuga ati: “kwanga gufungura Semanza ni ukuduhumuriza kuko gufungura Semanza cyangwa se kubitekereza gusa ubwabyo ari ugupfobya jenoside.”

Ibi byose ni byo Perezida wa IBUKA aheraho avuga ko mu byo bategereje kuri uru rukiko harimo gukurikiranira hafi imifungirwe y’abagororwa batandukanye bafungiye hirya no hino nko muri Mali, Benin n’ahandi.

IBUKA ivuga na none ko mu byo itegereje kuri uru rukiko harimo kwihutisha gahunda y’iburanisha ry’imanza. Aha wasanga barengurira nko ku rubanza rwa Kabuga, ushobora koherezwa vuba aha kuburanira Arusha. Benshi bibaza ko kubera ukuntu imanza zisanzwe zitinzwa nkana, urupfu rwamutwara mbere y’uko urukiko rushobora gutanga ubutabera. Mu bindi bitegerejwe na IBUKA ni nko kurinda neza umutekano w’abacitse ku icumu, kuko byakunze kunengwa; kimwe n’ikibazo cy’indishyi ku bahohotewe cyabaye agatereranzamba.

Nta kugirira impuhwe abantu batazigeze

Uwitwa Kayitare Dieudonne, na we yarokotse ibitero bya Semanza. Kimwe na bagenzi be bibumbiye mu ihuriro ryo guhumurizanya Mwurire Survivors Family, umuryango w’abacitse ku icumu ba Mwulire, na we yishimiye icyemezo cyo gukomeza gufunga Semanza Laurent, wabarimburiye imiryango afatanyije n’abambari be. Ku bwabo ahubwo n’igifungo yakatiwe cy’imyaka 34 bumvaga kidahuye n’ibyaha by’indengakamere yakoze mu cyahoze ari komine Bicumbi. Agira ati: “Twe twabonaga akwiye gufungwa burundu, kubera ko igihano cyo kwica kitemerwa n’umuryango mpuzamahanga, ndetse n’u Rwanda.”

Iki gikorwa cyo guhesha agaciro abarokotse ngo cyari cyarabuze mu bihe byashize, ubwo zimwe mu nkoramahano zarekurwaga hadashingiwe ku buremere bw’ibyaha bahamijwe, hashingiwe gusa ngo ko bamaze 2/3 by’igihano bahawe. Kuri Kayitare ngo uyu ni: “umurongo mwiza utanzwe n’uru rukiko, bityo ko n’abandi birirwa bakina ku mubyimba abarokotse, bikwiye kubabera isomo.”

Benshi mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoranywe ubukana n’ubugome bwinshi, bakunze kwibaza impamvu bamwe mu bacamanza bo muri ruriya rukiko rwa IRMCT/TPIR bakunze kugaragariza impuhwe uruhande rw’abicanyi bakazima abahohotewe. Si bo bonyine. Umwe mu bakoze jenoside i Kigali, wireze akemera icyaha, wafunzwe agafungurwa, atera mu rya Claudien Uwanyirigira agira ati: “Izo mpuhwe zo gufungura abicanyi, kubera ko ngo bitwaye neza cyangwa bageze mu zabukuru, zari zagiye he mu gihe bo bicaga ibisekeramwanzi, abasaza n’abakecuru?”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *