Igipolisi mu Karere ka Nyamata cyataye muri yombi Umugabo n’umugore bo mu Bugesera bakurikiranweho kuroga inka enye za Munyeragwe Epimaque na Nsabimana Innocent zirimo izihaka eshatu n’ikimasa
Ibi bikaba byarabereye, mu mudugudu wa Rucucu, mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Nyamata, ku mugoroba wo ku itariki ya 08 Nzeli 2016.
Munyeragwe agira ati “Twaje dusanga zishwe n’amarozi zaherewe mu bwatsi zarishije, zatezwe n’umwe mu baturanyi bacu kuko ibyatsi byazishe twabisanze mu rutoki rwe kandi aho yabumennye hagiye hababuka”.
Ngo nta kibazo aba bagabo bari bafitanye n’umuturanyi wabo ahubwo baribaza impamvu yamuteye kubikora.
Ushinzwe ubworozi mu Karere ka Bugesera, Kayitankore Leonidas, yemeza ko izo nka zahawe uburozi. Avuga ko nyuma yo gutabazwa n’abaturage, bafashe gahunda yo kuzipima basanga zariye ibyatsi byashyizweho “acide”.
Yagize ati: “Zahise zipfira aho zabiriye kandi twasanze munda, igifu cyahiye kandi twasanze ibyo byatsi bikiri mu gifu”. Izo nka zahise zitwikwa, ziranahambwa kuko abantu batari kuzirya.
Iyi nkuru dukesha KT ikomeza ivuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Rurangirwa Fred, avuga ko ubuyobozi bugiye kureba uko bwakongera koroza abo baturage biciwe inka.
Aha akaba yagize ati: “Ndasaba abaturage guha agaciro ibyo bagenzi babo baba baragezeho mu iterambere aho kubakoma mu nkokora, ahubwo bakarushaho gukora ngo nabo babigereho”.
Baramutse bahamwe n’icyaha, abashinjwa bazahanishwa ingingo ya 436 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu, kugeza ku mwaka umwe.
Hiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


