Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, mu ntangiriro z’iki cyumweru, yahisemo Umunyasenegal, Cheikh Tidiane Gadio, nk’intumwa ye idasanzwe igomba gukurikirana ibibazo byo muri Mali nk’uko biteganywa n’umwanzuro wo ku itariki 25 Kanama w’inama idasanzwe y’111 y’Inama ihoraho ya Francophonie (CPF).
Uyu mwanzuro ukaba ugamije gushyigikira inzira yo gusubizaho inzego za demokarasi muri Mali nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi riheruka, no gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo birambye byo kuvana iki gihugu mu bibazo kirimo hagendewe ku byifuzo by’abaturage bacyo.
Mu bufatanye bwa hafi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, cyane cyane ECOWAS n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Intumwa idasanzwe izaba ishinzwe gushyigikira Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie mu guherekeza inzira y’inzibacyuho nk’uko tubikesha financialafrik.
Intumwa idasanzwe izajyana ubutumwa bwo mu rwego rwo hejuru i Bamako mu minsi iri imbere. Izaba iyoboye kandi itsinda rizaba ririmo Madamu Nadia El Yousfi, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Buruseli ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko ya Federasiyo ya Wallonia-Bruxelles, umwe mu bagize Biro ya Komite ishinzwe ibibazo by’Inteko Ishinga Amategeko y’Inteko Ishinga Amategeko ya Francophonie (APF) na Nyakubahwa Moha Ouali Tagma, Ambasaderi w’Umwami wa Maroc muri Nigeria na ECOWAS i Abuja.


