Uganda: Lt. Yvan Manzi watorotse Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ari mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Lt Yvan Manzi watorotse igisirikare cy’u Rwanda akajya muri Uganda kuri ubu ari mu mazi abira aho yatawe muri yombi ashinjwa gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko no kuba intasi y’u Rwanda nyamara yaratorotse igisirikare.

Nubwo bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda nka The New Vision bimwita intasi y’u Rwanda, bivugwa ko Lt Manzi yatorotse Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) akaba aba muri Uganda kuva mu 2018.

Amakuru yizewe agera kuri The New Times, dukesha iyi nkuru, avuga ko yafatiwe mu Karere ka Kisoro kuwa 16 Ukwakira 2018 ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda. Yatawe muri yombi ajya gufungirwa muri kasho y’Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare (CMI) ahitwa Mbuya, aza kurekurwa kuwa 30 Nzeri 2019.

Icyo gihe yafunguwe ari kumwe n’abandi basirikare barindwi ba RDF batorotse ari bo; Habimana Evode, Rugengamanzi Damascene, Sezibera Emmauel, Ntezirayayo Ethanael, Mugiraneza Eric, and Ndayambaje Emmanuel, barekuwe nyuma yo guhatwa ibibazo no gukorerwa iyicarubozo ngo bemere ko boherejwe n’u Rwanda bakabihakana.

Nyuma yo kurekurwa Ambasade y’u Rwanda yasabye Uganda kohereza mu Rwanda aba basirikare bataye inshingano zabo, ariko yanga kubatanga ahubwo ibohereza gufatanya na RNC nk’uko iyi nkuru ivuga.

Ibibazo bya Manzi rero ngo byatangiye ubwo yajyaga mu bindi bintu bitandukanye n’impamvu yatumye arekurwa yo kujya gukorera RNC, ahubwo akajya kuba umurinzi wa Hon. Baltazar Atwooki, Umunyamabanga wa Leta, ushinzwe kugenzura ubukungu.

Uyu munyamabanga wa leta ngo yumvaga akeneye uburinzi mu matora ya NRM aheruka kuba muri Uganda, aho yahataniraga kuba umudepite uhagarariye Bugangaizi, amatora yagiye abamo ibintu bidasanzwe, aho abiyamamaza bagiye bakora amabara, bamwe bakarasa n’abantu batabashyigikiye.

Ku itariki ya 01 Nzeri 2020 rero, abashyigikiye umukandida witwa Fred Byamukama bagabye igitero kuri Atwooki, mu guhangana bagerageza gutabara ubuzima bwe, imbunda ye (ya Atwooki) yo mu bwoko bwa pistol yaguye hasi itoragurwa na Ivan Manzi, umurinzi we.

Abapolisi n’abasirikare bahageze bagiye gutabara, basanganye Manzi iyo mbunda ifite No. UG/012801417 yatanzwe n’Igipolisi cya Katwe ihawe minisitiri Atwooki,. bamutwarana nayo.

Aho kumubaza impamvu yari afite imbunda ya sebuja, ibintu byari kumvikana bitewe n’uko yari n’umurinzi we, abayobozi bahise bavuga ko bafatanye intasi y’u Rwanda imbunda, mu gihe u Rwanda rwakomeje kuvuga ko yatorotse igisirikare ndetse rugasaba ko agarurwa mu Rwanda, ariko Uganda ikanga kumutanga.

Kuri ubu, Lt Ivan Manzi, w’imyaka 28, ukurikiranweho gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, afungiye muri Gereza ya Kitalya kugeza ku itariki ya 19 Ukwakira 2020, ubwo Urukiko rwa Gisirikare ruzakomeza kumva urubanza rwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *