Mu gihe biteganyijwe ko Ikipe y’igihugu y’abagore yitegura imikino ya Cecafa izabera mu gihugu cya Uganda, amazina y’abakinnyi bazakina muri iryo rushanwa bamenyekanye.

Umutoza w’iyi kipe Nyinawumuntu Grace kuri uyu wa gatanu nibwo yashyize hanze urutonde rw’amazina y’abakinnyi bagomba kuzakina muri iri rishanwa rizatangira kuri iki cyumweru taliki 11 Nzeli 2016.
Dore uko urutonde rw’abakinnyi ruhagaze
Abazamu: Judith Ingabire (AS Kigali), Helene Uwizeyimana (AS Kigali) na Shamimu Nyinawumuntu (Kamonyi FC).
Ba myugariro: Clementine Mukamana (AS Kigali), Louise Maniraguha (Les Lionnes), Edith Umulisa (AS Kigali), Joseline Mukantaganira (Kamonyi), Alodie Kayitesi (AS Kigali), Marie Claire Uwamahoro (AS Kigali), Djamila Abimana (Kamonyi)
Abakina hagati: Sifa Gloria Nibagwire (AS Kigali), Albertine Mukashema (Kamonyi,) M. Jeanne Nyirahafashimana (AS Kigali), Dorothea Mukeshimana (Kamonyi), Dudja Umwariwase (AS Kigali) na Alice Kalimba (AS Kigali).
Ba rutahizamu: Anne Marie Ibangarye (AS Kigali), Calixte Iradukunda (Kamonyi), Liberate Nibagwire (AS Kigali) na Florence Imanizabayo (AS Kigali).
Biteganyijwe ko abakinnyi bahaguruka I Kigali kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya Saa 10:00 n’indege ya Rwandair.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


