Kenya: Abanyeshuri b’abayisilamu bemerewe kongera kwambara Hijab ku ishuri

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri b’Abayisilamukazi muri Kenya barishimira intsinzi nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rubemereye kuzajya bajya ku ishuri bambaye wa mwambaro wabo uzwi nka Hijab ugaragaza mu maso gusa nyuma yo kujuririra icyemezo cyibuza iyi myambaro ku ishuri cyari cyafashwe n’urukiko rukuru mu 2015.

Urukiko kandi rwasabye ubuyobozi bushinzwe uburezi mu gihugu gushyiraho amategeko mashya ku myambaro y’ishuri kandi hatagize ivangura rikorwa rishingiye ku Iyobokamana nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya.

cr4yon4usaaxrsx

Abashinzwe uburezi ngo bakaba bagomba gushyiraho amategeko n’amabwiriza nyuma yo kujya inama kubw’inyungu zo kurinda amahame shingiro y’ubwisanzure bw’iyobokamana n’imyizerere, uburinganire no kutavangura ku banyeshuri bose biga muri system y’uburezi ya Kenya.

Ishuri ry’idini rya Methodist ahitwa Isiolo mu burasirazuba bwa Kenya, ryari ryarakajwe n’ibihano ryari ryafatiwe n’abashinzwe uburezi bavugaga ko abanyeshuri b’Abayisilamu biga kuri iri shuri bashobora kwambara Hijab n’amapantaro y’umweru, kandi binyuranyije n’amategeko y’ikigo.

Iri shuri ryagejeje n’ikirego mu rukiko rivuga ko kwambara Hijab n’amapantaro byateje gutandukana kugaragara hagati y’abanyeshuri. Mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize Urukiko rukuru rukaba rwaranzuye ko kuba ubuyobozi bushinzwe uburezi bwaremeye ko aba banyeshuri bakwambara Hijab ku ishuri byari binyuranyije n’amategeko ndetse ngo rikaba ari ivangura kandi binyuranyije n’amategeko y’ishuri.

ibi bintu rero ngo bikaba byaratumaga abanyeshuri b’Abasilamu bavangurwa, mu gihe abanyeshuri b’abakirisitu bumvaga ngo abasilamu bari kwitabwaho bitandukanye nabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *